Image default
Amakuru

Amerika yakuyeho ibihano yari yafatiye Fatou Bensouda

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho ibihano byari byafatiwe umushinjacyaha mukuru w’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ( CPI/ICC), Fatou Bensouda.

Fatou Bensouda, yari yafatiwe ibihano n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, birimo kwimwa Visa yo kujya muri Amerika no gufatira umutungo we aho waba uri hose muri Amerika,  kuko ibiro akuriye byafashe icyemezo cyo gukurikirana ibyaha by’ intambara byaba barakozwe n’ ingabo z’ Amerika muri Afghanistan hamwe n’ibyakozwe n’inshuti ya Amerika Israel mu turere twa Palestina.

The Guardian dukesha iyi nkuru yatangaje ko kuri uyu wa gatanu tariki 2 Mata 2021 ubwo ibi bihano ibi byakurwagaho, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika, Antony Blinken, yavuze ko bitari bikwiye gufatwa kandi ko ntacyo byari bimaze. Asaba ko ahubwo haba gukorera hamwe.

Amerika kandi yakuye ku rutonde abantu bakurikiranirwaga hafi barimo Phakiso Mochochoko, umuyobozi w’ishami rya  CPI rishinzwe imanza, yanakuyeho ingingo yo kwima impushya zo kwinjira muri Amerika abakozi ba CPI. Iki cyemezo cyafashwe mu 2019.

Antony Blinken

  Antony Blinken

Blinken yagize ati : “Hagati aho twemera ko impungenge zacu kuri ibi bibazo zashakirwa umuti biciye mu gukorana n’abo bose bafite uruhare mu bikorwa bya CPI aho kubicisha mu bihano”. Avuga ko Amerika yakirije yombi impinduka zirimo gutegurwa kugirango CPI ifashwe kugera ku nshingano zayo nyamukuru zo kuba urukiko rukuru mu guhana no guhagarika ibyaha ndengakamere.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibihugu bigize ICC, Silvia Fernandez de Gurmendi, mu ijambo rye yagize ati: “Nizeye ko iki cyemezo cyerekana ko hatangiye icyiciro gishya cy’imihigo duhuriweho yo kurwanya kudahana” ku byaha by’intambara.”

Mu 2020, ubutegetsi bwa Trump bwashinjaga CPI kuvogera ubusugire bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihe uru rukiko rwatangiraga iperereza ku byaha byo mu ntambara bishobora kuba byarakozwe n’ingabo za Amerika, iz’Abatalibani hamwe n’iza Afghanistani muri Afghanistan. Twabibutsa ko Amerika atari umunyamuryango wa ICC.

Ubwo abarimo umuyobozi wa CPI wafatirwaga ibihano, uwahoze ari umunyamabanga wa Leta ya Amerika, Mike Pompeo, yavuze ko uru rukiko ari ‘Urwego rwapfuye nabi kandi rwamunzwe na ruswa’.

Icyo gihe, CPI yo yavuze ko ibyo bihano ari igitero kigabwe ku butabera mpuzamahanga. Bensouda azarangiza manda ye mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, azasimburwa n’umwongereza w’impirimbanyi mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, Karim Khan.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yashimye Biden kuba yarakuyeho ibihano bya Trump ariko isaba ko Biden yatera imbere, mu gushyigikira imirimo y’urukiko no guhindura Amerika igihugu cy’abanyamuryango.

Fatou Bensouda azorangiza ikiringo ciwe mu kwa gatandatu uno mwaka.                                                                            Fatou Bensouda

Gukuraho ibihano byari byafatiwe umuyobozi wa ICC n’abakozi bayo nicyo kimenyetso giheruka kwerekana ko ubuyobozi bwa Biden bugamije gusubira mu ruhando rw’ibihugu byinshi. Ubuyobozi bwa Trump bwari bwaravanye Amerika mu buryo budasobanutse mu bigo mpuzamahanga.

Kuva Biden yatangira imirimo ye, ubuyobozi bwe bwongeye kwinjira mu muryango w’ubuzima ku isi, bwongera gukorana n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu, bugaruka mu masezerano y’ikirere ya Paris maze ku wa gatanu butangira ibiganiro bigamije gusubira mu masezerano ya kirimbuzi ya Irani.

Iriba.news@gmail.rw

Related posts

Musanze: Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kwimurirwa mu rundi Rwibutso

Ndahiriwe J. B

Kigali:Abasirikare baregwa gufata abagore ku ngufu barabihakana

Emma-marie

Mutagatifu Yohani Pawulo II wigeze gusura u Rwanda uyu munsi yari kuba yujuje imyaka 100

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar