Image default
Ubutabera

Nyaruguru: Umugabo akurikiranweho gusambanya abana 3 bari mu kigero cy’imyaka 6

Ku wa kane tariki ya 08 Mata 2021, Ubushinjacyaha urwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwashyikirijwe dosiye y’umugabo ucyekwaho icyaha cyo gusambanya abana batatu b’abakobwa bari mu gihe cy’imyaka itandatu.

Tariki ya 21 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Ramba, Akagari ka Ramba, Umurenge wa Mata, Akarere ka Nyaruguru, hagaragaye umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana batatu b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka itandatu. Umwana umwe mu basambanyijwe avuga ko yari kumwe na bagenzi be babiri aho bari bari gutora inkwi, uyu mugabo abashukisha amandazi arangije arabasambanya.

Abana baratashye babibwira ababyeyi, na bo babivuga mu nama y’abaturage yabaye bukeye bwaho tariki ya 22 Werurwe 2021. Ubuyobozi bwahise busaba ko abana bahohotewe bajyanwa kwa muganga, uregwa na we arakurikiranwa.

Uregwa aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranyweho, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’ Itegeko no 069/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.

SRC: NPPA

Related posts

Umucamanza yikuye mu nteko iburanisha, urubanza rwa Uwinkindi rurasubikwa

Emma-marie

Urukiko rwategetse ko Félicien Kabuga azaburanishirizwa Arusha

Emma-marie

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bihugu bigendera ku mategeko

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar