Image default
Ubutabera

Amerika yohereje mu Rwanda umugore wa kabiri ukurikiranweho uruhare muri Jenoside

Nyuma ya Marie Claire Mukeshimana woherejwe mu 2011, Leta zunze ubumwe za Amerika zohereje Béatrice Munyenyezi mu Rwanda, nawe ukurikiranweho uruhare yagize muri Jenoside.

Munyenyezi Béatrice wari aherutse kurangiza igihano cyo gufungwa imyaka 10 yakatiwe muri Amerika ahamijwe kubeshya urwego rw’abinjira n’abasohoka ku kuba yaba yaragize uruhare muri jenoside mu Rwanda, yoherejwe mu Rwanda akaba abaye umugore wa kabiri ukurikiranweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, woherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside ‘CNLG’ Dr Jean Damascene Bizimana, yabwiye IRIBA NEWS ko Munyenyezi atari we munyarwanda wa mbere wagize uruhare muri Jenoside, Amerika yohereje mu Rwanda.

Yagize ati “Munyenyezi ni umugore wa 2 woherejwe na USA kuko ku wa 27/12/2011 USA yohereje undi witwa Marie Claire Mukeshimana. Yari yabanjirijwe na Enos Kagaba ku wa 26/4/2005; hakurikiraho Mudahinyuka Jean Marie Vianney Alias Zuzu ku wa 28/1/2011 hakaba haherukaga Leopold Munyakazi woherejwe muri 2016.”

Munyenyezi w’imyaka 51 ufite abana batatu,yize kaminuza mu Rwanda nyuma akora mu biro bya leta. yabaga i Manchester muri leta ya New Hampshire yatawe muri yombi mu 2010 aburanishwa ku byaha byo kubeshya. Ubwo yakatirwaga mu 2013, byatangajwe ko narangiza igihano cye azoherezwa mu Rwanda.

Muri Gashyantare 2013, Munyenyezi yambuwe ubwenegihugu bwa Amerika nyuma y’uko urukiko rwo muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994; mu gihe we ubwo yasabaga ubuhingiro yavuze ko nta ruhare yagize.

Munyenyezi akekwaho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Butare cyane cyane kuri bariyeri yari hafi yaho yari atuye, ahakoreraga interahamwe nyinshi hamwe n’umugabo we Arsène Ntahobari na Nyirabukwe Nyiramasuhuko Pauline, wari Minisitiri w’Umuryango ndetse n’uwari Perefe wa Butare, Joseph Kanyabashi n’abandi.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

Related posts

Mateke yagarutsweho mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba FDLR

Emma-marie

Kigali:Abasirikare baregwa gufata abagore ku ngufu barabihakana

Emma-marie

Imfungwa n’abagororwa babayeho bate muri ibi bihe bya Covid-19?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar