Image default
Amakuru

Rubavu: Ibimenyetso bya Jenoside byaburiwe irengero mu rwibutso rwa Nyundo

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu batangaza ko bahangayikishijwe n’imicungire y’urwibutso rushyinguyemo imibiri y’ababo, kuko hari bimwe mu byo bashyizwemo biburirwa irengero.

Inama yahuje ubuyobozi bwa IBUKA ku Murenge wa Nyundo n’ubw’Akarere ka Rubavu ku ya 23 Mata 2021, bagaragarijwe ikibazo cy’ibura ry’isanduku 32 zahoze zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, urwibutso rushya rwa Nyundo rutarubakwa.

Ushinzwe gukora isuku mu rwibutso rwa Nyundo avuga ko izo sanduku zariwe n’imiswa mu rwibutso akazijyana iwe kuzicana.

Kigali Today iganira n’ukuriye Ibuka mu Karere ka Rubavu, Bisengimana Innocent, yavuze ko ayo makuru yayamenye ariko ko barimo kubikurikirana.
Ati “Biragoye kugira icyo mbatangariza, ikibazo cyarabaye, gusa turacyabikurikirana dushaka amakuru”.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyundo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyundo, Nangamabwire Leonidas, avuga ko icyo kibazo cyabaye.

Ati “Iki kibazo cyarabaye ariko inama yahuje ubuyobozi bwa Ibuka ku rwego rw’Akarere na Ibuka ku murenge, sindamenya umwanzuro babifasheho”.

Uko ikibazo cyatangiye

Mu myaka ya 2012 ahari hubatswe urwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo rwatewe n’amazi ya Sebeya bisaba ko imibiri bayikura mu rwibutso ijyanwa gucumbikirwa muri Cathédrale ya Nyundo.

Imyaka irenga ine ibikorwa byo kwibuka byabereye kuri Cathédrale, ndetse hakorwa ubuvugizi bwo gushaka ubushobozi n’ahandi hubakwa urwibutso rutagerwaho n’amazi ya Sebeya.

2017 nibwo urwibutso rushya rwuzuye maze tariki ya 9 Mata, itariki yibukirwaho ubwicanyi muri Cathédrale ya Nyundo, imibiri 851 yari icumbikiwe mu byumba bya Cathédrale ishyingurwa mu rwibutso rushya.

Mu kwimura imibiri mu rwibutso rushya hashatswe amasanduku mashya akozwe mu mbaho za ribuyu, amasanduku yarasanzwe, ashyirwa mu rwibutso nk’ibimenyetso by’amateka.

Kimwe mu bitangaje ni uko mu kwezi kwa Mata 2021, abagiye mu rwibutso rwa Nyundo basanze mu masanduku 37 yashyizwe mu rwibutso nk’ibimenyetso by’amateka, basanze 32 atarimo na ho ayandi atanu yarakuweho inzugi ndetse n’ibitambaro byari biyatwikiriye nabyo bitagihari.

SRC:Kigali Today

Related posts

How To Look Fresh While Going Camping This Autumn

Emma-marie

Musanze:Abapadiri babiri bahaniwe kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Emma-marie

Gatsibo: Abantu 23 bafatiwe mu nzu barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar