Image default
Mu mahanga

Kenya: Abapolisi bagiye kubuzwa gushakana hagati yabo

Leta ya Kenya igiye gutegura itegeko ribuza abari mu gipolisi gushakana hagati yabo hagamijwe guca urugomo n’ihohoterwa bikorwa hagati y’abakora aka kazi bashakanye.

Ibi byatangajwe na Fred Matiang’i Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Kenya, mu muhango wo gusoza amasomo y’abapolisi.

Fred Matiang’i yavuze ko iki cyemezo kigomba kubanza kwemezwa n’inama nkuru y’umutekano ya Kenya, ari nayo igenzura inzego zose z’umutekano mu gihugu.

Yakomeje avuga ko ingingo nk’iyi yarangije kwemezwa mu gisirikare, ubu bakaba batemerewe gushakana hagati yabo.

Uyu mu minisitiri yavuze ko mu mezi make ashize, habaye ubwicanyi bw’abashakanye mu bapolisi. Yagize ati: “Ntidushobora guterera iyo ngo twirengagize gukemura ibibazo bimwe na bimwe dufite mu rwego rw’umutekano.”

Yakomeje avuga ko urwego rushinzwe uburinganire rugomba kubanza rukiga ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byagaragajwe n’abapolisi b’abagore.

Ikinyamakuru Star Star kivuga ko “Mu minsi iri imbere bitemewe ko umupolisi akundana cyangwa agashyingiranwa na mugenzi we, uzabirengaho azaba yishe amategeko. Nibaramuka bakundanye, umwe muri bo azahitamo kureka akazi k’igipolisi.”

Minisitiri Matiang’i yavuze iri jambo nyuma y’aho umupolisi wari ushinzwe gucunga umutekano ku biro bye yishe umugore we wari umupolisi nawe agahita yiyica.

Uyu mupolisi akaba yarabarizwaga mu ishami rishinzwe umutekano w’abayobozi no kurwanya imyigaragambyo rizwi nka (GSU), Hudson Wakise, yishe umugore we amurashe, hanyuma nawe ahita arirasa.

Uyu mugore yahambanywe icyubahiro gihabwa abapolisi, umugabo we ahambwa nta mupolisi n’umwe wahakandagije ikirenge.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyata aherutse kuvuga ko atewe impungenge n’ubwiyongere bukabije bw’amakimbirane hagati y’abashakanye.

Yasabye Ikigo gishinzwe ubugenzacyaha gukora iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bimaze kurenga igipimo hamwe no kutubahiriza uburenganzira bw’abana.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

COVID-19: Africa y’Epfo yahagaritse urukingo rwa AstraZeneca

Ndahiriwe Jean Bosco

Spain: Polisi yatahuye abimukira ‘bahembwa intica ntikize’ bahishe mu nzu ibikwamo ibicuruzwa

Emma-marie

Kenya: Covid-19 yishe abaganga 10 mu minsi 4

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar