Image default
Politike

Gukora ibyiza ni byo bizaturinda abo bose batwifuriza inabi- Perezida Kagame

Asoza inama ya komite nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi, Chairman wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko icyo u Rwanda rukeneye ari amahoro ndetse n’ubwisanzure mu gushyira mu bikorwa gahunda zo guteza imbere no kuzana impinduka mu Rwanda. 

Yagize ati “Ntitwifuza kugira uwo tubangamira muri uru rugendo kimwe nuko natwe tutwifuza ko hagira utubangamira mu rugendo rwacu.”

Image

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko umwihariko w’ibisubizo u Rwanda rukeneye na byo bishingiye ku mwihariko w’ibibazo bigomba gukemuka. Aha akaba yabwiye abanyamuryango b’umuryango wa RPF Inkotanyi agira ati “Iyo wumva ko uzakemura ibibazo nkuko ahandi bikemuka uba wamaze guhabanya n’indangagaciro z’uyu muryango. Dufite umwimerere wacu ndetse n’uburyo dukoramo ibintu.”

Image

Perezida Paul Kagame yasabye abanyamuryango ndetse n’Abanyarwanda muri rusange yaba umuto cyangwa umukuru bagomba kumenya ko iyo ari yo mikorere y’umuryango RPF Inkotanyi. Yavuze guharanira gukora icyiza ari cyo cyonyine kizaca intege abo bose barwanya gahunda nziza uyu muryango ugeza ku Banyarwanda. Ati “Gukora ibyiza nibyo bizaturinda abo bose batwifuriza inabi.”

Yavuze ko abo bose bakomeje gusebya igihugu hari kimwe bananiwe gutsinda icyo kikaba aribyo igihugu gikomeje kugera.Ku munsi wa kabiri ari na wo wari uwa nyuma Chairman w’Uumuryango RPF Inkotanyi akaba yashimiye abanyamuryango bitabiriye iyi inama yagutse ndetse nabatanze ibiganiro.

Image

Kuri uyu munsi wa kabiri mu biganiro byatanzwe harimo ikijyanye n’ubutabera kuri jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’incamake ya raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe raporo yiswe Muse Report.

Iki kiganiro ahanini cyibanze guhangana n’abakomeje kugoreka amateka y’Abanyarwanda cyane abo bakomeje gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi.
Image

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yavuze ko igikomeye kiri muri raporo yakozwe n’u Bufaransa ndetse n’iyakozwe n’u Rwanda  ari uko abakekwaho jenoside bagishakishwa hirya no hino kugeza bamaze gutakaza ubufasha bahabwaga n’u Bufaransa, ibi bikaba bigiye korohera ubutabera mu kubata muri yombi.

Image

Bamwe mu batanze ikiganiro bavuze ko nta na rimwe ikinyoma kizatsinda ukuri, maze bemeza ko ukuri kw’amateka ya jenoside yakorewe kuzwi kandi ko kugomba gutsinda.

SRC:RBA

Related posts

Evariste Ndayishimiye niwe watorewe kuba Perezida w’u Burundi

Emma-marie

Rwanda: Umubare w’abana bagwingiye waragabanutse

Emma-marie

U Bushinwa: Ikawa y’u Rwanda isaga Toni yagurishirijwe mu gihe kitageze ku munota

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar