Image default
Abantu

Urushako rwa Bill Gates n’uwari umugore we Melinda rwashyizweho akadomo

Umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates n’uwari umugore we Melinda Gates batangaje ko nyuma y’imyaka 27 bashakanye ubu batandukanye, bagira bati: “Ntitucyemeza ko dushobora gukurana hamwe nk’abashakanye”.

Mu itangazo bombi bashyize kuri Twitter, bagize bati: “Nyuma yo kubitekerezaho cyane no kugira ibyo dukora byinshi ku mubano wacu, twafashe icyemezo cyo gusoza urushako rwacu”.

Bahuye bwa mbere mu myaka ya 1980 ubwo Melinda yajyaga gukora muri kompanyi y’ikoranabuhanga Microsoft ya Bill.

CNBC yatangaje ko aba batunze za miliyari z’amadolari, babyaranye abana batatu ndetse bombi bahuriye mu kuyobora ikigo Bill & Melinda Gates Foundation.

Icyo kigo kimaze gukoresha za miliyari z’amadolari mu kurwanya indwara zandura no gushishikariza ibikorwa byo gukingiza abana.

Aba ba Gates hamwe n’umushoramari Warren Buffett ni bo bari inyuma y’igikorwa cyiswe Giving Pledge, cyo gusaba abaherwe batunze za miliyari z’amadolari gutanga igice kinini cy’ubukire bwabo bagishyira mu bikorwa bifasha rubanda.

Bill Gates ni we muntu wa kane ukize cyane ku isi, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes, abarirwa umutungo wa miliyari 124 z’amadolari y’Amerika.

Yageze kuri ubwo bukire abinyujije muri kompanyi ya Microsoft yashinganye na Paul Allen – wapfuye mu 2018 – mu myaka ya 1970, iyi ikaba ari yo ya mbere ku isi ikora ‘softwares’ nyinshi.

Bill na Melinda Gates batangaje gutandukana kwabo ku rubuga rwa Twitter.

Itangazo ryabo rigira riti: “Mu myaka 27 ishize, twareze abana batatu batangaje kandi twubaka ikigo gikorera ku isi hose gifasha abantu bose kugira ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro”.

“Dukomeje gushyigikira icyo gitekerezo kandi tuzakomeza gukorera hamwe mu kigo, ariko ntitucyemeza ko dushobora gukurana hamwe nk’abashakanye mu cyiciro gikurikiyeho cy’ubuzima bwacu”.

“Dusabye ko umuryango wacu uhabwa umwanya no kutinjirirwa mu buzimwa mu gihe dutangiye ubu buzima bushya”.

Bahuye gute?

Melinda, w’imyaka 56, yageze muri Microsoft mu 1987 nk’ukuriye kugenzura ibicuruzwa byayo, nuko muri uwo mwaka i New York bombi bicara basangira ifunguro rya nimugoroba biga ku kazi kabo.

Batangira kureshyanya, ariko Bill yabwiye ikiganiro mbarankuru cyo ku rubuga rwa Netflix, ati:

“Buri umwe muri twe yitaga ku wundi, kandi hari ibintu bibiri gusa byashobokaga: twari gushwana cyangwa twari gushakana”.

Melinda yavuze ko yatahuye Bill – ugendera ku bintu bizwi byateguwe n’iyo bigeze no ku rukundo – arimo kwandika ku kibahu urutonde rw'”ibyiza n’ibibi byo gushaka”.

 

Bashakanye mu 1994 mu birori byabereye ku kirwa cya Lanai muri leta ya Hawaii.

Amakuru avuga ko bahaye akazi indege za kajugujugu zose zo muri ako gace kugira ngo birinde ko hagira abitumira bakaba bagurutsa indege mu kirere cyaberagamo ibirori byabo.

Bill, w’imyaka 65, mu mwaka ushize yavuye mu buyobozi bukuru bw’ikigo Microsoft ngo yibande ku bikorwa bye byo gufasha.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

South Africa: Seif Bamporiki wari umukuru wa RNC yishwe

Ndahiriwe Jean Bosco

Umuhanzi Minani yasohoye indirimbo yise “Tuzahora tubibuka”

Emma-marie

Musanze:Agahinda k’abagore bagujije amabanki bagahinga tungurusumu bakabura isoko kubera Covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar