Image default
Ubutabera

Munyenyezi yisobanuye avuga ko muri Jenoside nta ntege yarafite zo kwica

Béatrice Munyenyezi uherutse koherezwa na Amerika mu Rwanda yabwiye urukiko ko ibyaha bya jenoside aregwa n’ubushinjacyaha atabyemera kuko atari afite imbaraga z’umubiri muri jenoside kandi abamushinja basanze babeshya.

Uyu mugore w’imyaka 51, ashinjwa ibyaha birindwi birimo gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza gukora jenoside, gufata abagore ku ngufu.

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa gatatu, Maitre Pierre Celestin Buhuru na Gatera Gashabana bamwunganira batanze inzitizi babaza uko yagejejwe mu Rwanda no mu rukiko.

Aba bunganizi bavuze ko nta nyandiko n’imwe igaragaza uko yazanywe mu Rwanda, uko yafashwe agafungwa n’uko ubu ari mu rukiko.

Bavuga ko urukiko rwo muri leta ya New Hampshire rwahamije Munyenyezi icyaha cyo “kugira uruhare muri jenoside akabihisha inzego z’abinjira n’abasohoka za Amerika”.

Bityo bakavuga ko mu rukiko i Kigali yaba agiye kuburanishwa bwa kabiri kandi ku byaha bimwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko inyandiko za Amerika zohereza Munyenyezi mu Rwanda, hamwe n’izo kumufunga zose zihari.

Buvuga kandi ko inyandiko yatanzwe na Amerika yerekana ko Munyenyezi yahamijwe icyaha cyo kubeshya atanga amakuru atari yo, bityo ko atahaniwe ibyaha bya jenoside.

Umucamanza yavuze ko inzitizi z’uruhande rwa Munyenyezi zizasuzumirwa rimwe n’ubusabe bw’ubushinjacyaha bwo kumufunga by’agateganyo.

Yahakanye ibyaha byose aregwa

Ahawe umwanya ngo yiregure ku byaha aregwa, Munyenyezi yavuze ko ibyaha byose aregwa atabyemera, atanga ingingo zirimo amagara ye muri jenoside n’abatangabuhamya.

Yavuze ko abatanze ubuhamya bumushinja bamubeshyeye ko yigaga muri kaminuza kandi ngo we atarigeze anarangiza amashuri yisumbuye, hagati ya Mutarama na Gashyantare 1994 akaba kwiyandikisha mu ishuri rya CEFOTEC mu Mujyi wa Butare.

Yavuze ko nta jambo yari afite i Butare kuko yari mushya muri uwo mujyi avuye iwabo i Byumba, ko yahageze mu kwa karindwi 1993 aje gukora ubukwe kandi atwite inda y’amezi abiri, nyuma akabyara impanga.

Yavuze ko amaze igihe gito abyaye yongeye agatwita, ati: “Nk’umuntu wari ufite abana batoya b’impanga kandi ntwite nari gushobora gute kujya mu bwicanyi kandi nkabuyobora nk’uko babinshinja?”

Yavuze ko kuba yari umukobwa muto, ari mushya muri Butare, atari kujya kuri bariyeri ngo ategeke ko abagore bafatwa ku ngufu, ko ibyo ari ibyahimbwe n’abatangabuhamya, avuga ko na Arusha hari abatahuweho kuvuga ibinyoma.

Munyenyezi avuga ko jenoside itangiye yari atwite inda y’amezi abiri n’igice ariko ikamugwa nabi, akaba yari afite abana bato,kandi igihe kinini akaba yarakimaraga ari mu rugo rwa nyirabukwe Nyiramasuhuko Paulina, ko ibijyanye no kujya kuri za bariyeri atazigiyeho, akemeza ko n’abamushinja batari bamuzi ko bashobora kuba baramwitiranyije n’undi.

Abunganizi be bavuga ko abatangabuhamya ari “abanyabinyoma kuko na Arusha [urukiko rwa UN] hari ubuhamya bwabo bwateshejwe agaciro kubera kubeshya”.

Ni ubuhamya bwatanzwe mu rubanza rw’umugabo we Arsène Shalom Ntahobali na nyina Nyiramasuhuko wari minisitiri w’umuryango n’abagore mu 1994, bahamijwe n’urukiko rwa Arusha ibyaha bya jenoside, bombi ubu bari gukora igihano cyo gufungwa imyaka 47 muri Senegal.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ahabayeho kwibeshya ku batanze ubuhamya kuko umugabo wa Munyenyezi Sharom Ntahobali, ari we wigaga muri kaminuza i Butare atari umugore we.

Uruhande rw’uregwa rwavuze ko hari ubuhamya bwanditse bw’abavuga biganaga nawe kandi babeshya, bakavuga ko ibirego ku mukiriya wabo bishingiye ku buhamya bw’ibinyoma.\

SRC:BBC

 

 

 

Related posts

Nyaruguru: Umugabo akurikiranweho gusambanya abana 3 bari mu kigero cy’imyaka 6

Ndahiriwe Jean B.

Ministiri Gatete akomeje gukorwaho iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga ya Leta

Emma-marie

Umuryango wa Rusesabagina wahaye akazi abanyamategeko 7 bagiye kurega u Rwanda muri UN

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar