Image default
Amakuru

07.05.2020 itariki itazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda

Igitondo cyo ku itariki 07 – 05 – 2020 cyari kibi mu Rwanda kuko imvura nyinshi yaguye mu duce tumwe mu ijoro ryari ryacyeye yatumye hapfa abantu 72, benshi mu mateka ya vuba bari bishwe n’ibivuye ku mvura yaguye mu gihe cy’amasaha.

Jean de Dieu Ndahayo umukozi ushinzwe umutekano iryo joro yari yagiye kurara izamu, umugore we n’umwana wabo inzu irabagwira, barapfa.

Uyu munsi hashize umwaka ibi bibaye, agira ati: “N’ubu ntabwo imvura igwa ngo nsinzire, mba numva igihe cy’imvura narara hanze kuko iyo iguye aho ndi hose numva ntatuje.” Uturere twa Gakenke na Musanze mu majyaruguru, Nyabihu na Rubavu iburengerazuba, Ruhango na Muhanga mu majyepfo twaribasiwe, imisozi iratenguka, inzu zigwa ku bantu baryamye, imihanda n’ibiraro biracika.

Umuryango wa Edithe Hategekimana na Théoneste Dushimimana n'abana babo batandatu bose bapfiriye muri ibi biza

Akarere ka Gakenke karibasiwe cyane kuko honyine hapfuye abagera kuri 22, barimo umuryango wose wagiwiriwe n’inzu; Théoneste Dushimimana, umugore we Edithe Hategekimana n’abana babo batandatu b’imyaka 20, 18, 16, 14,12 n’umuhererezi wari ufite amezi ane(4) nta n’umwe warokotse.

Jean de Dieu Ndahayo utuye mu murenge wa Muzo mu karere ka Gakenke ukora mu rwego rw’umutekano rwitwa DASSO, muri iryo joro yari yakoreye mu murenge wa Minazi, asubiye iwe asanga bapfuye.

Abantu benshi bapfuye bagwiriwe n'inzu zabo

Umugore we Bertine Nyiranshimiyimana wari ufite imyaka 24 n’umwana wabo Egide Agiraneza wari ufite imyaka ine (4) yari yasize baryamye ajya ku irondo inkangu igwira inzu baryamye.

Icyo gihe yaganiriye na BBC bavuye kubashyingura, ati: “(Aho yari ari) Numvise imvura ibaye nyinshi cyane mpamagara umugore telephone ye ntiyacamo, mpamagara abaturanyi ngo bajye kumubwira ave mu nzu, bakihagera basanze inzu yabagwiriye kubera inkangu, bagerageje gutaburura ariko basanga bapfuye, n’ibyari mu nzu byose byangiritse”.

Mu misozi mirere yo mu majyaruguru hari inzu nyinshi zubatse munsi y’imikingo miremire isigara iyo basiza ngo haboneke ibibanza, ahabaye ibi byago henshi iyi mikingo yamanuwe n’inkangu igwa ku nzu, ahandi ubutaka butenguka ku misozi butera inkangu zikomeye.

“Narahungabanye”

Ndahayo usibye kubura umugore n’umwana, n’inzu n’ibiyirimo byose ntacyo yasigaranye, avuga ko n’ubu akirimo kwisuganya ngo yubake indi nzu, ariko ko kuba yakwishumbusha undi mugore byo bikiri kure.

Yabwiye BBC ati: “Ibyo gushaka undi mugore nkongera kugira umuryango byo sindabitekereza kuko ibyabaye kubyakira byarangoye.

Inzu yo mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze yagwiriwe n'inkangu

“Urabona nibwo nari ndi gutangira kwiyubaka, umugore twari kumwe twari tukibanye neza nta byo turapfa, dukundanye. Gushaka undi sindabitekereza. Narahungabanye.”

Ubutegetsi bwasannye ibikorwa remezo byangiritse bunafasha benshi kongera kubona ibiribwa n’aho gutura, Ndahayo avuga ko hafi ye bamwe mu basenyewe ubu bari mu nzu nshya bubakiwe na leta.

We ubu aribana nk’umusore kuko “gusubira ku babyeyi warigeze kugira urugo rwawe bigoye”, nk’uko abivuga.

Uyu munsi benshi muri utwo turere bazirikana umwaka ushize ababo bapfiriye mu mvura idasanzwe, Ndahayo ati: “[kukazi] bampaye ikiruhuko cy’umunsi umwe, ndaba nibuka abanjye”.

SRC:BBC

Related posts

Kayonza: Uwemeyimana yahereye kuri zeru none yiguriye umurima abikesha gutubura imigozi y’ibijumba

Emma-marie

How to Solve the Four Most Common Skincare Problems

Emma-marie

Gukoresha nabi imari n’umutungo bitumye inzego n’ibigo bya Leta 56 byitaba PAC

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar