Image default
Sport

Patriots yatsinze Rivers Hoopers ya Nigeria ku mukino utangiza BAL

Patriots Basketball Club yo mu Rwanda yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 83 kuri 60 mu mukino ufungura irushanwa BAL ribaye bwa mbere muri Africa.

Image

Muri Kigali Arena i Remera hari abafana bagereranyije kandi babanje kwipimisha Covid-19.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Rivers Hoopers yabaye iya mbere muri Nigeria, ntiyagaragaje umukino mwiza kuko nko mu nshuro 34 bateye bashaka amanota atatu hinjiye esheshatu gusa.

Image

Brandon Costner, umunyamerika ukinira Patriots niwe wabaye uwarushije abandi (MVP) muri uyu mukino yatsinze amanota 20.

Muri Patriots, Ndayisaba Dieudonné uzwi ku izina rya ‘Gaston’ yatsinze amanota 13, undi munyamerika Prince Ibeh atsinda 13 naho kapiteni wayo Aristide Mugabe atsinda amanota icyenda.

Muri hoopers, umunyamerika Taren Sullivan niwe watsinze amanota menshi, 15, naho Ben Uzoh wigeze gukina Nets, Cavaliers cyangwa Raptors muri NBA atsinda amanota 12.

Image

Uyu mukino kandi waranzwe no kubanza mu kibuga – ku ruhande rwa Patriots, kw’icyamamare muri muzika Jermaine Cole uzwi nka J.Cole, umuhanzi wa rap ukomeye muri Amerika.

Cole, yatsinze amanota atatu, yigaragaza mu kugarira aho yafashe ‘rebounds’ eshatu, anatanga imipira (assists) ibiri yavuyemo ibitego.

Image

Imikino mu itsinda A na B izakomeza ejo kuwa mbere guhera mu gitondo.

Patriots izasubira mu kibuga kuwa gatatu ikina na Gendarmerie Nationale Basketball Club (G.N.B.C) yo muri Madagascar naho Rivers Hoopers ikine na U.S. Monastir yo muri Tunisia kuwa kane.

Image

Photo:Plaisir 

Related posts

Batanu mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA beguye

Ndahiriwe Jean B.

Amakimbirane amaze iminsi muri Rayon Sports ubu arahosheje ariko ntiyarangiye

Emma-marie

Paul Pogba wa Manchester United bamusanzemo Coronavirus

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar