Image default
Ubukungu

leta ibereyemo abaturage ideni rigera muri miliyari17 FRW

Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Mininfra yatangaje ko hakozwe inyigo igaragaza ko hari ibirarane bya miliyari zigera kuri 17 zifitiwe abaturage, hakaba harimo gushakwa uko bakwishyurwa.

Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere ubwo iyi minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho, bitabaga Komisiyo y’Ingengo y’Imari, mu gusuzuma imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari 2021/2022.

Mininfra iravuga ko imwe mu mishinga y’ibikorwaremezo nk’imihanda yagiye idindira, byatewe ahanini n’ikibazo cyo kwimura abaturage ahazanyura ibikorwaremezo nk’imihanda no kubaha ingurane, kubona abaterankunga n’ingaruka za Covid-19.

Ikigo gishinzwe gusana imihanda, RMF cyatangaje ko nk’imihanda yagombaga kuzura ikaba itaruzuye igeze ku gipimo cya 72%, ibi ngo byatewe ahanini n’ingaruka za Covid-19.

Ku kibazo cy’ibirarane by’ingurane z’abaturage zinatuma hari ibikorwaremezo bidindira, Minisitiri w’Ibikorwaremezo Claver Gatete yavuze ko hakozwe inyigo igaragaza ko hari ibirarane bya Miliyari zigera kuri 17 Frw.

Yavuze ko kuri ubu Minisiteri y’Ibikorwaremezo yakoranye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kugirango hamenyekanye abaturage baberewemo ibirarane by’ingurane na leta.

Minisitiri Gatete avuga ko hari gukorwa ibiganiro n’inzego zitandukanye harimo na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, kugirango harebwe uburyo haboneka amafaranga mu ngengo y’imari yo kwishyura ibyo birarane bitewe n’ibyiciro barimo, hashingiwe no ku hanyuze n’ahazanyura ibikorwaremezo by’inyungu rusange.

Mu kugaragaza aho ingengo y’imari ya MININFRA ya 2020/2021 igeze ishyirwa mu bikorwa, bigaragaza ko nk’ikigo gishinzwe ingufu REG kigeze ku gipimo cya 98%, urwego rushinzwe amazi isuku n’isukura WASAC kuri 97.7%,  urushinzwe imyubakire, RHA kuri 97.1%.

MINENFRA ubwayo kuri 96.2%, igishinzwe kubaka imihanda kuri 82%, naho ikigo gishinzwe gusana imihanda RMF cyo kiri kuri 80.4%.

SRC:RBA

Related posts

Umubare w’abaka inguzanyo wagabanutseho 12,3% mu mezi 6 ya 2020-BNR

Emma-marie

Abakoraga ‘Decoration’ mbere y’umwaduko wa Covid-19 barataka igihombo

Emma-marie

Ihurizo rikomeye ku cyasimbura inkwi mu nganda z’icyayi mu Rwanda

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar