Image default
Sport

Batanu mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA beguye

Mu nama y’Inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa 23 Gicurasi, heguye abakomiseri batanu, hemezwa n’ubwegura bw’uwahoze ari Perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène weguye tariki 14 Mata 2021.

Amakuru yizewe agera ku IRIBA NEWS , aravuga ko “Mu bakomiseri batanu beguye harimo Mukangoboka Christine Nshimiyimana Alexis Redamptus, Ntakirutimana Diane, Hakizimana Moussa hamwe na Ruhamiriza Eric. Inteko rusange yasabye ko abagize Komite 5 basigaye, bakomeza imirimo bategura amatora mu minsi 30.”

Tariki 11 Gicurasi 2021, bamwe mu banyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’, bandikiye abanyamuryango bagenzi babo basaba ko Mukangoboka Christine ushinzwe umupira w’abagore yakweguzwa ku mwanya we.

Abariho akamenyetso gatukura nibo beguye

Iyi baruwa yari yasinyweho n’abayobozi b’amakipe y’abagore bagera ku munani ari bo; Mutunda WFC, Freedom WFC, Kamonyi WFC, Rugende WFC, Inyemera WFC, Youvia WFC, AS Kigali WFC na Bugesera WFC.

Akaba yarashinjwaga kutubahiriza inshingano yahawe muri FERWAFA zo guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore, kudakorera ubuvugizi amakipe y’abagore hamwe no Kudakorana neza n’abayobozi b’amakipe y’umupira w’abagore ku byemezo bibafatirwa.

Mbere y’iyi baruwa hari indi yari yanditswe n’abanyamuryango ba FERWAFA basaba ko komiseri ushinzwe umutungo muri Ferwafa; Kankindi Anne-Lise, komiseri ushinzwe amategeko; Me Gumisiriza Hilary na komiseri ushinzwe iyamamaza bikorwa no gushaka abaterankunga; Rwakunda Quinta kweguzwa ku bw’amakosa bakoze batuma FERWAFA ibura umuterankunga Azam TV.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Rayon Sport yabonye ubuyobozi

Emma-marie

Perezida wa Rayon Sports yagizwe umwere na Ferwafa

Emma-marie

U Bwongereza: Nyuma y’iminsi 100 isubitswe Premier League irasubukurwa kuri uyu wa gatatu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar