Image default
Sport

J. Cole yasubiye iwabo imikino ya BAL itarangiye

Umuraperi w’umunyamerika J. Cole wari uri gukinira ikipe ya Patriots yo mu Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League ntabwo azakina imikino ya 1/4 kuko yahisemo kuva mu Rwanda ku mpamvu ze bwite.

Cole nta makuru arambuye yatanze ku mpamvu zatumye agenda iri rushanwa ritarangiye.

Ikipe yari yaje gukinira ya Patriots BBC biteganyijwe ko ku wa kane nijoro ikina na Ferroviario de Maputo umukino wa kimwe cya kane.

Image

Uyu muhanzi ufite igihembo cya Grammy yakinnye iminota 45 mu mikino itatu mu itsinda A, aho Patriots yatsinze imikino ibiri igatsindwa umwe.

Cole yatsinze amanota yose hamwe atanu, atanga imipira ivamo ibitego (assists) itatu na ‘rebounds’ eshanu mu mikino yakinnye.

Ku wa kabiri, J Cole yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku biro bye ku Kacyiru, bikekwa ko byari mbere y’uko asubira iwabo.

SRC:BBC

Related posts

Amavubi yasesekaye Douala mu mwambaro wa ‘Made in Rwanda’

Ndahiriwe Jean Bosco

Rayon Sport yabonye ubuyobozi

Emma-marie

Barcelona yirukanye umutoza nyuma yo kwandagazwa na Bayern

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar