Image default
Amakuru

RAB iranenga ababyeyi basaba ko abana bahabwa amandazi n’imigati aho kubaha amata

Umuyobozi mu  ishami rishinzwe ubworozi ‘RAB’ yanenze ababyeyi bajya mu nama ku bigo by’amashuri bagasaba ko abana bahabwa imigati n’amandazi aho gusaba ko bahabwa amata.

Tariki ya mbere Kamena buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe amata. Uyu mwaka insanganyamatsiko ikaba igira iti “Ubworozi bw ‘nka zitanga amata bukozwe mu buryo bubungabunga ibidukikije kurwanya imirire mibi ndetse twiteza imbere mu bukungu.” Mu Rwanda uyu munsi ukaba wizihirijwe mu Karere ka Burera, ababyeyi bashishikarizwa guha abana amata kuko azatuma bakura neza bafitiye igihugu akamaro.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Dr Fabrice Ndayisenga, umuyobozi muri RAB ushinzwe ishami ry’ubworozi, yashishikarije ababyeyi guha abana amata, anenga abasaba ko abana bahabwa amandazi n’imigati ku ishuri.

Uyu muyobozi yavuze ko umukamo w’amata mu Rwanda ugenda wiyongera, ukaba ugeze kuri Litiro miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu ku munsi, ku mwaka hakaboneka umusaruro ingana na toni zigera ku bihumbi magana inani na mirongo icyenda n’eshanu.

Yagize ati “Ni umusaruro ugenda wiyongera murabizi za Gicumbi za Nyagatare, Rusizi n’ahandi hose bagenda bavuga bati isoko ahubwo riri hehe. Isoko ni abantu bagomba gushishikarizwa kunywa amata, kandi twebwe uko tubibona nuko nk’amashuri bagomba kumva ko bagomba guha abana bacu amata.”

Yakomeje ati “Birababaje kubona abantu bakora inama y’ababyeyi bagashaka kongera umugati n’amandazi ngo bijye ku igaburo ry’abana kandi hari amata. Duhe abana bacu amata banywe amata kuko arahari ku giciro gito.”

Dr Ndayisenga avuga ko ibigo by’amashuri bikwiye kumvikana n’amakakusanyirizo bakajya bagurayo amata ku giciro gito, ariko abana bakanywa amata ku ishuri. Ati “Ni ibintu byoroshye bidasaba ingengo y’imari ihambaye.”

Amata ahendutse agurirwa he?

Ababyeyi bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, babwiye IRIBA NEWS ko kudaha abana amata atari ubwende, ahubwo ngo arahenze.

Musaniwabo Madelaine yagize ati “Litiro imwe igura 500Frw hari naho bayigurisha 600Frw, ubwo se wavuga ko amata ahendutse ? kwanga guha umwana amata si ubwende ahubwo nuko ahenze.”

Kayombya Damas wo mu Karere ka Kicukiro nawe ati “Ayo mata ahendutse agurirwa he? Iyo uguze kuri babana bayagendana ku magare litiro bayiguhera 300FRW ayo niyo twavuga ko ahendutse ariko ntuba wizeye ubuziranenge bwayo. Ahandi mu ma butike ‘Boutique’ usanga litiro imwe igeza muri 500FRW.”

Dr Ndayisenga yavuze ko amata yose agurishwa mu Rwanda agomba kunyura ku ikusanyirizo kugirango apimwe hamenyekane ko yujuje ubuziranenge. Ba rushimusi bajya kugura amata mu baturage bakajya kuyagurisha batayanyujije mu ikusanyirizo ngo bararye bari menge.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko amata y’inka yifitemo intungamubiri nyinshi, akagira n’ubutare butandukanye bukenerwa mu mubiri w’umuntu harimo ‘potassium’, ‘B12’, ‘Calcium’ na ‘Vitamine D’, kandi izo usanga zibura mu mafunguro menshi. Amata y’inka kandi ni isoko nziza ya Vitamine A, Magnesium, Zinc, na B1.

M. Gatesi Diane

 

 

Related posts

U Rwanda rwatangiye gukoresha robo mu guhangana na COVID19

Emma-marie

RIB yafunze umuforomo n’umuganga bo ku ivuriro ‘Santé pour tous’

Ndahiriwe Jean Bosco

Rusizi: RIB yataye muri yombi abantu 12 biyita “Abamen”

Ndahiriwe Jean B.

Leave a Comment

Skip to toolbar