Image default
Amakuru

Nyanza: Guhisha umubare w’ibanga biteza amakimbirane mu bashakanye

Mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza hari abagore bavuga ko abagabo babo babika amafaranga kuri ‘Mobile Money’ bakabahisha umubare w’ibanga ‘Password’ bigateza amakimbirane mu muryango.

Bamwe mu bagore bo batuye mu Kagari ka Nyarusange (amazina yabo yagizwe ibanga kuko babisabye) bavuga ko bahangayikishijwe n’imyitwarire y’abagabo babo yo kubika amafaranga kuri ‘Mobile Money’ barangiza bakabahisha umubare w’ibanga.

Umwe mu bagore baganiriye na IRIBA NEWS, avuga ko umugabo we akora akazi k’izamu ku Kigo Nderabuzima […] ariko ngo ntazi umushahara we ndetse n’amafaranga ava mu mata y’inka zabo ntajya ayaca iryera. Yagize ati “Sinzi ayo ahembwa, amafaranga y’amata y’inka zacu nayo iyo bamwishyuye ahita ayabika kuri ‘mobile money’ kandi naramwinginze ngo ambwire umubare w’ibanga yaranze.”

Arakomeza ati : “Mu myaka 10 tumaranye nta narimwe arambwira amafaranga dufite kandi twasezeranye ivangamutungo. Iyo nyamubajije amakimbirane ahita avuka hari n’igihe yankubise urushyi mubajije umubare w’ibanga, ikindi gihe narawumubajije aragenda agaruka nyuma y’iminsi ibiri ntazi iyo aba. Ayo abika kuri Sacco ntajya arenza ibihumbi bitanu kuko aziko ndi kuri ‘konti’ mbasha kumenya FRW ariho.”

Undi mugore wo muri ako kagari ati : “Yanze kumbwira umubare w’ibanga ngo nta burenganzira nyafiteho. Iyo nawumubajije turarwana kandi twasezeranye ivangamutungo.”

“Umugore ntiwamubwira byose”

Bamwe mu bagabo bo muri aka kagari bavuga ko atari ngombwa kubwira abagore babo byose. Byukusenge Daniel ni umwe mubo twaganiriye. Ati : “Umugore ntiwamubwira byose hari ibyo umubwira nibyo utamubwira. Umubare w’ibanga ni ibanga rya nyirawo si ngombwa ko umugore awumenya.”

Undi mugabo utifuje ko amazina ye atangazwa nawe ati “Umugore wamuhahiye, ukamwambika uwo mubare w’ibanga aba awushakaho iki? si ngombwa rwose ko umugore amenya umubare w’ibanga.”

Hari n’abandi bagabo ariko banenga bagenzi babo bakavuga ko guhisha umugore wawe umubare w’ibanga ari ubugwari. Ngiruwonsanga Alphonse ni umwe muri bo. Yagize ati : “Umugore wanjye sinamuhisha umubare w’ibanga. Ababikora ni ubugwari bakwiye kubireka.”

Icyo ubuyobozi bubivugaho

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Ingabire Claire, yabwiye IRIBA NEWS ko iki kibazo atari akizi.

Yagize ati : “Icyo kibazo ntabwo tukizi nta mubyeyi ndakira ufite icyo kibazo bibaye bihari byaba ari bibi kandi binababaje, ariko tubimenye twabafasha tukabagira inama kandi kubikemura birashoboka.”

Uyu muyobozi akomeza agira inama abagore n’abagabo kwirinda kugirana amakimbirane kubera guhishana umubare w’ibanga, ahubwo bakegera ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo baba bafitanye mu mahoro.

Gatesi Diane

Related posts

Abaturarwanda barakangurirwa gukoresha ibikoresho bikonjesha bitangiza ikirere

Ndahiriwe Jean B.

Traffic Police, PSF na WASAC ku isonga mu nzego zamunzwe na ruswa-Ubushakashatsi

Ndahiriwe Jean Bosco

Rwanda: Japan announces support to Burundian refugees hosted in Mahama Camp

Ndahiriwe Jean B.

Leave a Comment

Skip to toolbar