Image default
Ubuzima

Wari uziko hari isutiye ishobora gutera kanseri?

Inzobere mu bijyanye n’indwara ya kanseri zivuga ko abagore/abakobwa bambara amasutiye abahambiriye amabere baba bikururira ibyago byo kurwara kanseri ‘cancer’ ifata amabere.

Isutiye ni umwambaro abagore n’abakobwa bifashisha kugirango amabere yegerane mu gituza ntagende yisimbiza, hari n’abayambara mu rwego rwo kuyarundarunda iyo yaguye kubera impamvu zitandukanye.

Inkuru dukesha urubuga rwa Doctissimo, ivuga ko isutiye ifashe cyane amabere ishobora gutuma azamo utubyimba tuvamo indwara ya kanseri.

Umunya-Canada w’inzobere mu kuvura kanseri ifata amabere, Dr Jean Leon, yemeza ko kwambara isutiye ihambiriye amabere cyane bishobora gutera kanseri.

Yagize ati “Iyo isutiye zihambiriye amabere cyane umwanya munini bituma amaraso adatembera mu mitsi yo mu gituza uko bikwiye, ahubwo akibumbira hamwe akabyara utubyimba duto cyangwa se utuntu tumeze nk’utubuye duto ari natwo tuvamo kanseri iyo tutavuwe hakiri kare.”

Uyu muganga akomeza avuga ko uretse kanseri, isutiye ihambiriye amabere cyane ishobora no gutera ibihaha kuko usanga uyambaye ahumeka insigane.

Agira inama abagore n’abakobwa ko mbere yo kwambara isutiye bagomba kubanza kureba ko ibakwiriye neza itabahambiriye mu rwego rwo kwirinda ingaruka zitandukanye ziterwa no kwambara isutiye ihambiriye amabere.

Ndahiriwe J.B

 

Related posts

Coronavirus yageze Congo-Kinshasa

Emma-marie

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bifuza ko n’abaganga bamenya ururimi rw’amarenga

Emma-marie

OMS mu nzira yo kwemeza ko Ebola itakirangwa muri Congo-Kinshasa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar