Image default
Utuntu n'utundi

Wari uziko amacandwe ashobora kwifashishwa mu kuvumbura abanyabyaha?

AND iboneka mu macandwe ishobora kwifashishwa mu bushakashatsi n’iperereza bigamije kuvumbura abakekwaho ibyaha bagacakirwa n’ababishinzwe bitagoranye.

Amacandwe ni kimwe mu bintu by’igenzi bifatiye runini umubiri w’umuntu, yewe n’uwashaka yavuga ko hatabayeho amacandwe ubuzima bwahagarara kuko umuntu ntiyaba akibasha kurya ngo igogora rikorwe neza maze umubiri ubone ibiwutunga bityo ubuzima bukomeze.

Urubuga ‘Bornanews.ir’ dukesha iyi nkuru rwagaragaje ibintu umunani nk’umumaro w’amacandwe ari nabyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru

Amacandwe agira uruhare rukomeye mu gusukura mu kanwa

Mu kanwa haba harimo imyanda itandukanye nka mikorobe (microbes), bagiteri, virusi[…]ibyo byose biba bifashe ku rurimi ku menyo no ku ishinya kandi bikaba bishobora kubangamira ubuzima bwo mu kanwa ndetse n’ubw’amenyo. Amacandwe rero icyo akora ni ugusukura iyo myanda yose maze igasohoka mu mubiri inyuze mu nzira y’igogora.

Agira uruhare mu kurinda akanwa, amenyo n’inzira y’igogora

Ibiribwa turya n’ibinyobwa tunywa hari ibiba byifitemo aside(acides) zishobora kwangiza mu kanwa, amenyo cyangwa se n’urwungano rw’igogora, aha rero ni ho akamaro k’amacandwe kagaragarira kuko aca intege ubukana bwa aside bityo ikaba ntacyo igitwaye mu kanwa ndetse na ziriya ngingo zindi.

Ivubura ry’amacandwe rituma akamironko gakora neza bityo bikakurinda uburwayi bw’ikirungurira(Heartburn)buterwa no kuzamuka kwa aside yo mu gifu.

Amacandwe arinda amenyo kubora

Ububabare buterwa no kurwara amenyo, ni ububabare bukomeye ku buryo no kubutekereza ubwabyo bishobora kubangamira ubitekereje, umwe mu mimaro y’amacandwe ni uko agabanya ubukana bwa aside zo mu kanwa zishobora gutera amenyo kubora no gucukuka, mu macandwe habamo ibinyabutabire nka kalisiyumu(calcium) na fosifate(Phosphate – PO43-) bigira uruhare mu kurwanya kubora kw’amenyo.

Amacandwe akora pulake zo mu kanwa nzima (oral plaque)

Oral plaque ni ibi bintu bikunze kuba byihomye ku menyo, uko igihe kigenda gishira bikagenda bigira ibara ry’umuhondo, ibi iyo abenshi babyumvise bahita bibwira ko ari ibyangiza ubwiza bw’amenyo yabo, ariko si uko bimeze kuko pulake zose zo mu kanwa atari mbi.

Poroteyine zo mu macandwe zituma hakorwa pulake z’ingirakamaro mu kanwa. Bwa mbere amacandwe abanza gusukura imyanda yose iri ku menyo hanyuma ikayafubika za pulake nazo zikareshya bagiteri zose zidegembya mu kanwa maze mu gihe cyo kurya, uko ukunjakanja ibiryo bikivanga na za bagiteri bityo zikaza kumanukana nabyo, zikanasohoka mu mubiri zinyuze mu nzira y’igogora.

Amacandwe agira umumaro mu kuvura udusebe two mu kanwa

Akandi kamaro k’amacandwe ni uko yoza kandi akanarinda udusebe two mu kanwa kwandura no kwibasirwa na za bagiteri n’indi myanda yose yatuma tudakira vuba.

Amacandwe agira umumaro mu igogora

Amilaze(amylase) ni ikinyabutabire kiboneka mu macandwe kikaba cyihutisha icikagurika ry’amasukari akomeye bityo bikorohereza akazi igifu, igogora rigakorwa neza.

Amacandwe ashobora kugaragaza uburwayi

Kubaho kw’amacandwe mu kanwa ni ngombwa, kumagara mu kanwa bihungabanya umutekano wo mu kanwa bityo bigatera nyiraho ingaruka. Iyo mu kanwa humagaye biba bigaragaza ko ingano y’amacandwe ari nke mu kanwa, bikaba rero ari ngombwa ko wihutira kumenya impamvu yabyo.

Kumagara mu kanwa bishobora guterwa n’uburwayi nka diyabete, indwara y’isusumira (Parkinson’s desease) ndetse n’ubundi burwayi bwibasira ubwirinzi bw’umubiri.

Akandi kamaro k’amacandwe ni uko; AND iyabonekamo ishobora kwifashishwa mu bushakashatsi n’iperereza bigamije kuvumbura abakekwaho ibyaha.

Ibindi waba wibaza ku macandwe

Amacandwe ashobora kwiyongera bitewe n’impamvu zitandukanye: Uburwayi bwa infection bushobora gutuma ingano y’amacandwe avuburwa yiyongera ikarenza urugero cyo kimwe no gutwita, umunaniro ndetse no gukoresha amenyo y’amakorano (atari ay’umwimerere) mashya, hari n’imiti ishobora gutera imvubura z’amacandwe kuvubura ingano irenze iyari isanzwe.

Amacandwe kandi ashobora kugabanuka mu kanwa bikahatera kumagara: ibi na byo biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye nko kuba ukoresha ibinyobwa byiganjemo kafeyine(iboneka mu ikawa), kunywa itabi, umuvuduko w’amaraso ukabije, uretse ko no gusaza bitera ibibazo by’ubuhumekero no kugabanuka kw’amazi mu mubiri nabyo bishobora kugabanya ingano y’amacandwe bigatuma mu kanwa humagara.

Niba wumagaye mu kanwa, ni byiza ko wanywa amazi ku rugero ruhagije, ukarya imbuto n’imboga bigisarurwa (bitaramara igihe) kandi ugafata ifunguro ryiganjemo amazi nk’isupu bigatuma mu kanwa hawe habobera kandi hakoroha, ni byiza kandi ko wahekenya shikarete zitagira isukari kuko bishobora gutuma habaho ivuburwa ry’amacandwe.

Ukazirikana kandi ko ugomba gufasha itabi hasi, ibinyobwa bisembuye n’ibyifitemo kafeyine, ibyo byose ni ibigufasha kurinda ububobere n’ubuzima bwo mu kanwa hawe.

Musinga C.

 

 

Related posts

“Kurongora umugore umwe ni amaburakindi”

Emma-marie

Yareze umukunzi we mu Rukiko kuko yatinze kumurongora

Emma-marie

Nigeria: Leta ya Kaduna yemeje gushahura abafashe abagore ku ngufu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar