Image default
Uncategorized

Umusirikare wa Uganda wavogereye ubutaka bw’u Rwanda yasubijwe iwabo

Leta y’u Rwanda yashyikirije Leta ya Uganda umusirikare wayo witwa Pvte BALUKU Muhuba, wafatiwe mu Rwanda hafi y’umupaka wa Cyanika tariki 12 Kamena 2021.

Ni umuhango wabereye ku mupaka wa Cyanika ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kamena 2021, aho uwo musirikare yemera ko yakoze amakosa ubwo yari mu kazi yari yoherejwemo aburanye na bagenzi be, yisanga yarenze umupaka yageze mu Rwanda.

Image

Ibikoresho yafatanywe birimo imbunda nini n’ishene y’amasasu, indebakure n’ibindi aho mu muhango wo kumushyikiriza Leta ya Uganda yemeje ko mu gihe amaze mu Rwanda yafashwe neza.

Cpt Peter Mugisha, uhagarariye Umukuru w’igihugu cya Uganda mu Karere ka Kisoro (Kisoro Residence District Comissioner) yasabye imbabazi Leta y’u Rwanda avuga ko ibyabaye umusirikare wayo akavogera ubutaka bw’u Rwana, ari ikosa ariko yizeza abahagarariye Leta y’u Rwanda ko iryo kosa ribaye ubwa nyuma ritazongera kubaho ukundi.

Image

Ashimira Leta y’u Rwanda uburyo yafashe neza uwo musirikare, avuga ko imikoranire myiza hagati y’igisirikare cy’ibihugu byombi izakomeza. Ni umuhango wasojwe no gushyira umukono ku nyandiko zemeza ko impande zombi zahererekanyije uwo musirikare, habaho n’igikorwa cyo guhererekanya uwo musirikare wijeje ubuyobozi bw’ingabo mu gihugu cye ko icyaha yakoze atazacyongera.

SRC: Kigali Today

Related posts

Hari ibimenyetso ‘bikomeye’ byerekana ko habaho ubundi bwoko bw’ingufu

Ndahiriwe Jean B

Mariah Carey yarezwe gusebya umuvandimwe we mu gitabo

Ndahiriwe Jean Bosco

Umuzungukazi mu bashinja Rusesabagina gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

Ndahiriwe Jean B

Leave a Comment

Skip to toolbar