Image default
Ubukungu

2021: Umusaruro w’amahoteri na Resitora wagabanutseho 34%

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2021, umusaruro mbumbe w’Igihugu wiyongereye, ariko mu rwego rw’amahotel na za Resitora wabaganutseho 34%.

Mu gihembwe cya mbere cya 2021, umusaruro mbumbe w’igihugu wari miliyari 2,579 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri Miliyari 2,410 mu gihembwe cya mbere cya 2020. Umusaruro muri Serivisi wari 46% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi bwatanze 27%, inganda zitanga 20% by’umusaruro mbumbe wose.

Muri iki gihembwe, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje guhura n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Ibi byatumye umusaruro mbumbe wiyongera ku rugero rwa 3.5%.

Mu byiciro binyuranye by’ubukungu; umusaruro uhagaze ku buryo bukurikira:

  • Ubuhinzi : 7%
  • Inganda : 10%
  • Serivisi : 0%

Mu buhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 7% bitewe n’umusaruro mwiza w’igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2021. Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wiyongereyeho 7% bitewe n’izamuka rya 30% ry’umusaruro wa  kawa. Ku rundi ruhande umusaruro w’icyayi  wagabanutseho 1%.

Mu nganda, imirimo y’ubwubatsi yiyongereyeho 14%. Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wazamutse ku rugero rwa 3%.

Umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 8% bitewe ahanini  n’umusaruro w’inganda zitunganya ibyuma wazamutseho 29%. Umusaruro w’inganda zitunganya ibinyabutabire na parasitike wiyongereyeho 20%, naho uw’inganda zitunganya ibikomoka kubiti n’impapuro wiyongereyeho 17%. Kurundi ruhande, umusaruro w’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi  bikomoka kuri kariyeri ( higanjemo sima) wagabanutseho 3%.

Muri serivisi, umusaruro wa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongereyeho 18%, uwa serivisi z’ibigo by’imari n’ubwishingizi wazamutseho 10% naho uwa serivisi z’uburezi uzamukaho 5%. Ku rundi ruhande, umusaruro w’amahoteri na resitora waganutseho 34%, uwa serivisi z’ubuzima ugabanukaho 12% naho umusaruro w’imirimo y’ubuyobozi bwite bwa leta wagabanutseho 2%.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Nyirabayazana y’umusaruro mucye w’uburobyi mu kiyaga cya Ruhondo

Ndahiriwe Jean Bosco

Musanze: Abagore bacuruzaga imbuto barataka igihombo batewe na Covid-19

Emma-marie

U Bushinwa: Ikawa y’u Rwanda isaga Toni yagurishirijwe mu gihe kitageze ku munota

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar