Image default
Amakuru

CP Kabera yashwishurije abifuza ko gufungira abantu muri ‘Kasho’ byahagarikwa kubera Covid

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari abantu bakomeje kwifuza ko gufungira abantu muri za kasho byahagarikwa muri ibi bihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata indi ntera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yabashwishurije, avuga ko nta gihe umunyabyaha atazakurikiranwa.

Ibi ni bimwe mu byo CP Kabera yagarutseho mu kiganiro yagiranye na TV1 mu gitondo cyo kuwa 22 Kamena 2021, ubwo yasubizaga uwabajije ikibazo cy’ abantu bandurira Covid muri kasho za Polisi.

Yagize ati : “Ku bavuga ibintu bya kasho ko zikwiye kurekwa kubera ko abantu bashobora kuhandurira Covid, ku isi hose kuva iki cyorezo cyaduka nta gihe baretse gukurikirana abanyabyaha, uretse no mu Rwanda. Bamenye rero ko kasho nyine zibereyeho ko zizagibwamo n’abagomba kuzijyamo, ahubwo gusa icyo tuzakorana n’inzego zibishinzwe n’ukureba uburyo ufite iyo covid atakwanduza abandi cyangwa se tugomba kumenya n’ubuzima bw’abantu bagiye kuzijyamo cyangwa se n’abazirimo.”

Yakomeje ati : “Covid ntizabe urwitwazo rw’uko uzarenga ku mabwiriza, uzarenga ku mategeko ngo ariko buriya ko nshobora gukura covid muri kasho ngo bazanyihorera cyangwa ninjya no muri prison nzayirwariramo bazanyihorera. Oya, umvira amabwiriza, kurikiza amategeko wirinde kasho ahubwo aho kugirango ujye gukuramo covid.”

Abantu niba ari abasinzi, niba ari abigira abasinzi niba ari abigirabananiranye dusigaye tubona bakubita abapolisi. Hari umu DPC bakomerekeje twarabibonye, hari abapolisi barumwe intoki twarabibonye hariya imusanze, abantu bakabaruma bakabakubita kandi bari mu kazi ko gufasha abantu gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya covid cyangwa se n’ibindi byo kurwanya akajagari. Afande, abapolisi bo barengerwa nande?

Kabera ati: “Abapolisi barengerwa n’amategeko nk’;’abanyarwanda bandi. Icyo twavuga nuko nta muturage gutinyuka umupolisi ngo amuhohotere cyangwa amukubite cyangwa se amurume cyangwa se ngo amukomeretse kuko yabihanirwa.

Muri Kamena 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu barwayi bashya bakuwe mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo n’itsina ry’abagororwa. Icyo gihe yagize iti “Kigali:22, Rusizi:3, Rubavu:2, Kayonza:1, Kirehe:1 & mu itsinda ry’abagororwa muri Ngoma:72 bahuye n’abanduriye i Rusumo.’’

Nyuma Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, rwavuze ko abagaragaye atari abagororwa bari mu magereza, ahubwo ko ari abantu bafungiye muri kasho zigenzurwa na Polisi.

Image

Muri iki gihe, icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima ndetse na Polisi y’u Rwanda, baributsa abaturarwanda bose kubahiriza ingamba zashyizweho uko zakabaye.

Tariki 21 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 622 babasanzemo Covid-19 muri bo 305 bakaba babonetse i Kigali. Ntawakize, abantu batandatu bitabye Imana, naho abarembye ni 13 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Covid-19 yatumye hagabanywa iposho rihabwa impunzi zishishikarizwa gusaba inguzanyo

Ndahiriwe J. B

Inteko Ishinga Amategeko n’Itangazamakuru bahuriye ku nshingano zo kuzamura ijwi ry’umuturage-Perezida wa Sena

Emma-marie

Bugesera: Abaturage batishoboye bahawe ‘Udupfukamunwa’ na Manzi Fondation

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar