Image default
Sport

“Sinzigera nsaba imbabazi z’uwo ndi we” Marcus Rashford

Rutahizamu w’Ubwongereza na Manchester United Marcus Rashford yasabye imbabazi abafana kubera guhusha penaliti ariko avuga ko “nta na rimwe nzasaba imbabazi z’uwo ndi we”, nyuma yuko abaye umwe mu bakinnyi batatu bakorewe irondaruhu.

Rashford, hamwe na Jadon Sancho na Bukayo Saka, bahushije penaliti ku mukino wa nyuma wa Euro 2020 Ubwongereza bwatsinzwemo n’Ubutaliyani ku cyumweru kuri penaliti 3-2.

BBC yatangaje ko uko ari batatu, nyuma y’uwo mukino ku mbuga nkoranyambaga hari bamwe babakoreye ihohoterwa rishingiye ku irondaruhu.

Mu itangazo yasohoye Rashford yanditse ati: “Niyumvisemo ko ari nkaho natengushye buri muntu wese”.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yongeyeho ati: “Umunsi wose nshobora kwemera kunengwa ku mikinire yanjye, penaliti yanjye ntabwo yari nziza bihagije, yagakwiye kuba yarinjiye mu izamu ariko nta na rimwe nzasaba imbabazi z’uwo ndi we n’aho nkomoka”.

“Nta kindi gihe kintera ishema kurusha iyo nambaye umwenda uriho ziriya ntare eshatu [ni na ryo zina ry’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza] mu gatuza kanjye no kubona umuryango wanjye umfana uri mu mbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo”.

Ifoto yo kumuha icyubahiro ishushanyije ku rukuta mu mujyi wa Withington aho Rashford avuka, yangijwe mu isura nyuma yuko ahushije penaliti, nyuma iza gushyirwaho ubutumwa bwo kumushyigikira.

Mbere yaho ku wa mbere, umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza Gareth Southgate yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku irondaruhu ryakurikiye gutsindwa n’Ubutaliyani “ridashobora kubabarirwa”.

Kapiteni w’Ubwongereza Harry Kane yavuze ko “niba uhohotera umuntu uwo ari we wese ku mbuga nkoranyambaga ntabwo uri umufana w’Ubwongereza kandi ntitugushaka”.

Kuri Twitter, Kane yongeyeho ati: “Abahungu batatu bitwaye neza cyane ku mpeshyi [iki] yose bagize umuhate wo gufata inshingano yo gutera penaliti ubwo ibintu byari bikomeye”.

Image

Rashford, hamwe na Jadon Sancho na Bukayo Saka, bahushije penaliti ku mukino wa nyuma wa Euro 2020 bari gukorerwa irondaruhu

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu (FA), na bo bamaganye iryo rondaruhu.

Polisi y’Ubwongereza yavuze ko irimo gukora iperereza kuri iryo rondaruhu, ivuga ko “ritazihanganirwa”, mu gihe urwego rwa leta rushinzwe umutekano mu mupira w’amaguru (UK Football Policing Unit, UKFPU) na rwo rwatangiye iperereza.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Gasogi nidatsinda Rayon Sports ibitego 4 nzegura-KNC

Ndahiriwe

Batanu mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA beguye

Ndahiriwe

Paul Pogba wa Manchester United bamusanzemo Coronavirus

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar