Image default
Ubutabera

Ngirabatware Augustin yoherejwe gufungirwa muri Senegal

Ku wa gatatu tariki 21/7/2021 ,Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwatangaje ko Augustin Ngirabatware, wakatiwe igifungo cy’imyaka 30 kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi, azakomereza igifungo cye  muri Senegali.

Uyu mugabo w’imyaka 64 y’amavuko, ukomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, mu yahoze ari Komine Nyamyumba. Mu mwaka wa 2008 nibwo Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwamukatiye. Akaba yarafatiwe mu Budage ahitwa Frankfurt am Main, tariki 17, Nzeri, 2007.

Umuvugizi wa IRMCT  Osuman Njikam, yavuze ko Ngirabatware ari we wari usigaye afungiye muri gereza z’uru rwego.

Augustin Ngirabatware yahamijwe n’urukiko rwa Arusha ibyaha birimo gushishikariza no gufasha gukora ubwicanyi atanga intwaro mu cyahoze ari komini Nyamyumba.

Yahamijwe kandi icyaha cyo gufata ku ngufu nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, mu 2012 urukiko rwa Arusha rumuhanisha gufungwa imyaka 35.

Mu 2014 yarajuriye, urugereko rw’ubujurire rw’uru rukiko rumuvanaho icyaha cyo gufata ku ngufu rumugabanyiriza igihano cye kiba imyaka 30.

Mu 2016 Ngirabatware yandikiye urwego rwasigaye rw’uru rukiko asaba urukiko gusubiramo iburanishwa ku byaha yahamijwe kuko afite ibimenyetso bishya bimushinjura.

Mu 2017 uru rwego rwemeye ko ubusabe bwe bufite ishingiro rwemeza ko ruzasubiramo urubanza rwe harebwa ibimenyetso bishya hanyuma  mu iburanisha  hagaragayemo abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bagaragarije urukiko ko mu gushaka gusubirishamo urubanza, uyu mugabo yashatse uko abiyegereza kandi bitemewe, bahabwa amafaranga menshi ngo bahindure imvugo bityo arekurwe nk’umwere.

Muri uru rubanza kandi, uyu mugabo yahamijwe n’icyaha cyo gushaka guha ruswa no gutera ubwoba abatangabuhamya.

Ayandi makuru

Ngirabatware Augustin afite Impamyabushobozi y’Ikirenga (PhD) mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi, guhera mu 1986 akaba yari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu 1990-1994 akaba yari Minisitiri w’Igenamigambi.

Nyuma ya Jenoside ari mu buhungiro yakoze mu bigo binyuranye muri Gabon no mu Bufaransa. Yafatiwe mu Budage ku wa 17 Nzeri 2007, aka ari mu biganza by’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha kuva ku wa 8 Ukwakira 2008. Urubanza rwe rwatangiye ku wa 22 Nzeri 2009.

emma@gmail.com

 

Related posts

Habumuremyi yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya milioni 892 z’amafaranga y’u Rwanda

Emma-marie

Ishimishamubiri, kunyereza sima n’umuceli bimwe mu byaha bya ruswa mu gihembwe cya mbere 2019-2020

Emma-marie

Urukiko rwategetse ko Félicien Kabuga azaburanishirizwa Arusha

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar