Image default
Amatangazo

Iwacu Trust Management Ltd igisubizo mu gucunga no kubyaza umusaruro imitungo y’Abanyarwanda

Ikompanyi “Iwacu Trust Management Ltd” yiyemeje guha Abanyarwanda baba mu mahanga n’abari mu Rwanda serivisi zirimo kubaka, kugura, kugurisha no gucunga imitungo itimukanwa mu rwego rwo kubarinda ibihombo biturutse ku micungire mibi y’imitungo yabo.

Ni kenshi usanga Abanyarwanda baba mu mahanga bahura n’imbogamizi zo gutangiza no gukurikirana ishoramari ryabo mu Rwanda bitewe n’uko batahibereye, bikaba byabateza igihombo gishobora no gutuma bazinukwa gutekereza gushora imari mu gihugu cy’amavuko.

Umuyobozi Mukuru wa Iwacu Trust Management Ltd Mike Urinzwenimana aganira na Iribanews.rw, yatangaje ko bifuza gufasha abanyarwanda baba mu mahanga gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyabo bikozwe mu buryo bwizewe.

Ati: “Twagiye twumva ubuhamya bw’abanyarwanda baba mu mahanga bagiye bagira imbogamizi zo gutangira ishoramari no gukurikirana ibikorwa byabo mu gihugu cyabo cy’amavuko , aho kenshi bahemukirwa nabo bari bizeye ikaba ariyo mpamvu twatangije ikompanyi Iwacu Trust Management Ltd nk’igisubizo mu gukemura izi mbogamizi.”

Urinzwenimana anavuga ko icyifuzo cyabo ari uko Abanyarwanda baba mu mahanga bahaba batekanye ko imishinga yabo iri mu Rwanda koko yaba iri mu maboko ya kompanyi ifite ubunararibonye mu gucunga imitungo itimukanywa .

Ati “Dushaka ko bagenzi bacu, abavandimwe baba mu mahanga bakumva batuje mu gihe imitungo yabo bazi ko irimo icungwa neza mu Rwanda, tubashimira uburyo badahwema gufasha imiryango yabo n’ubwo baba batari kumwe, rero tumaze kubona ko hari icyuho muri serivisi bakeneye mu Rwanda, twahisemo gutangiza iyi kompanyi itanga serivisi hashingiwe ku bwumvikane n’amategeko arengera abakora ubucuruzi mu Rwanda.”

Muri Iwacu Trust Management Ltd bagufasha gucunga umutungo wawe ndetse no kuwubyaza umusaruro, kwishyura imisoro y’amazu n’amasambu ufite mu Rwanda ndetse no kubona ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo mu irangamimerere bitangirwa ku Irembo, gutegura gahunda yo kugaruka mu Rwanda no gusura ibice nyaburanga bitandukanye, bakagushakira imodoka, no kugutegurira aho uzasura ndetse bakaba bakugira inama ku bifuza gutangirira imirimo y’ubucuruzi mu Rwanda.

Iyi kompanyi  ifite ubunararibonye mu kubaka no gucunga imitungo itimukanwa, ikaba ari yo mpamvu yahuje serivisi itanga n’ibyo Abanyarwanda baba mu mahanga bifuza mu mishinga yabo mu Rwanda.

Haba kuba bagucungira umutungo wawe bagura cyangwa bakagurishiriza umutungo Abanyarwanda baba mu mahanga, bakurikirana neza raporo y’uko byakozwe neza kandi bagatanga raporo yuzuye ku babatumye byose bigakorwa hagendewe ku mategeko n’amasezerano yumvikanyweho n’imande zombi.

Ibisobanuro birambuye ku mikorere na Serivisi zitangwa n’ikompanyi Iwacu Trust Management Ltd, biri ku rubuga rwayo: http://iwacumanagement.rw/

Ushobora kubasanga ku cyicaro cyabo giherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, mu nyubako ya ‘TRIUMPH House’ hateganye na Marine Super Market.

Ushobora kandi kubahamagara kuri +250 788343330, cyangwa ukakabandikira kuri Email: iwacutrustmanagement@gmail.com

 

Related posts

Itangazo ryo guhinduza izina

Ndahiriwe

Job vacancy: Recruitment of PPIMA Project Coordinator

Ndahiriwe

Itangazo ryo guhinduza izina

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar