Image default
Sport

Kwizera Olivier wari uherutse gusezera ku mupira w’amaguru yahamagawe na Mashami

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 202 umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Star, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 39 mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022, mu bahamagawe harimo n’umuzamu kwizera Olivier wari uherutse gutangaza ko asezeye burundu mu mupira w’amaguru.

Inkuru dukesha FERWAFA ivuga ko Ikipe y’Igihugu igomba gukina imikino ibiri yo mu itsinda E aho rugomba gukina na Mali na Kenya.

Kwizera Olivier

Tariki 22 Nyakanga 2021 Uwari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Rayon Sports, Kwizera Olivier, yatangaje ko asezeye burundu gukina umupira w’amaguru, avuga ko hari ibindi agiye gukora. Kuri uyu wa 12 Kanama 2021, yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi 39 bahamagawe na Mashami, avuga ko yisubiyeho.

Kwizera Olivier yazamukiye muri Isonga FC, yayikinira  2011 -2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019.

Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Nkuru ‘Amavubi’.

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo abarizwamo kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Image

Ku wa 6 Nyakanga, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahanishije Kwizera igifungo cy’umwaka umwe usubitse nyuma y’uko we na bagenzi be barindwi bahamijwe icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Luc Eymael wigeze gutoza Rayon Sport yirukanwe muri ‘Young Africans’ kubera amagambo y’ivangura

Emma-marie

Real Madrid: Zinedine Zidane yaba ahabwa icyubahiro akwiye ?

Ndahiriwe

RGB yahagaritse inzego z’umuryango Rayon Sports

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar