Image default
Ubuzima

Rwanda: “Mu minsi iri imbere utarakingiwe Covid-19 hari aho atazemererwa kwinjira”

Minisiteri y’u Buzima mu Rwanda irakangurira abantu kwitabira kwikingiza kuko hari igihe kizagera umuntu akajya abazwa ko yikingije mbere yo kwinjira aho akorera n’ahandi hahurira abantu benshi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yabigarutseho mu kiganiro na RBA asobanura uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze ubu mu Gihugu, n’imyanzuro mishya yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo hashize irebana n’ingamba zo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Minisitiri Ngamije yagize ati: “Hari abakozi usanga bavuga ngo nzaba njyayo ejo ugasanga umukoresha na we ntabwo abishyizemo ingufu, ariko ikigaragara ni uko igihe kizagera tukazajya twibutsa abantu tuti ariko wari ukwiye kuza aha hantu warakingiwe kuko kuza utarakingiwe twaraguhaye amahirwe yo gukingirwa urimo kuza guteza ibyago bagenzi bawe ahangaha”.

Yakomeje agira ati: “Abantu be gutegereza uwo umunsi tuzashyiraho iryo tangazo ko ntawujya ku kazi, ntawujya ku isoko atagaragaje ko yakingiwe kuko amahirwe yo gukingirwa arahari muri Kigali n’ahandi kandi ni ho bigana; mu turere ntibagire ngo bazacikanwa, inkingo turimo kuzishaka kandi zizaboneka hose tuzahagera duhereye ahantu tubona hakunda kugaragara ubwandu. Tugenda dukwiza inkingo dukurikije ahari ibyago byinshi byo kuba abantu bakwandura no kwanduza abandi”.

Min. Dr Ngamije Daniel

Ibi byo kuba abantu bazajya babazwa ko bakingiwe mbere y’uko binjira aho bakorera cyangwa aho bahurira n’abandi byashimangiwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney muri icyo kiganiro, akaba yaboneyeho gukangurira n’abakozi ba Leta bari bamaze igihe bakorera mu ngo kwitabira kwikingiza.

Yagize ati “Turanibutsa abakozi ba Leta ko bakwiriye kwikingiza kuko mu minsi iri imbere bizajya biba ngombwa ko umuntu yababaza icyangombwa cy’uko bikingije kugira ngo badateza ibibazo aho bakorera ku kazi kandi abandi barakoresheje ayo mahirwe yo kwikingiza. Ibyo bintu babizirikane”

Ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 619 bakaba babonetse mu bipimo 11,270. Abahawe doze ya mbere y’urukingo kuri uyu wa Gatatu ni 48,660 naho abamaze gukingirwa bose bakaba ari 729,130.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Bugesera: Abaturage banenga abigira ‘abasongarere’ bambara agapfukamunwa nabi

Emma-marie

wari uziko gukunda kujya kwa muganga ari uburwayi ?

Emma-marie

Abanyarwanda babujijwe gukoresha imiti yo mu bwoko bwa chroloquine nk’irinda cyangwa ivura Covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar