Image default
Ubuzima

COVID-19 : Abajya muri Hoteli na Resitora bagiye kujya bapimwa ku bushake

Abagana Hoteli na Resitora zo mu Rwanda, bagiye kujya babanza gupimwa Covid-19 ku bishatse mbere yo guhabwa serivisi.

Ku ikubitiro iyi gahunda izatangirira kuri hoteli zo ku rwego rw’inyenyeri 5 n’inyenyeri 4 hamwe na resitora 50.

Gahunda yo kwegereza serivisi yo gupima COVID-19 abagana hoteli na resitora, ni gahunda yakiriwe neza n’abafite izo hoteli na resitora.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri  RBC Dr. Edson Rwagasore, avuga ko ubu imyiteguro irimbanyije kuko abahugurwa batangiye guhugurwa ndetse n’ibikoresho bazakenera ari nako bitangwa.

Bamwe mu bagana izo Hotel ndetse n’abafite ahantu hahurirwa n’abantu benshi bemeza ko iki ari igikorwa nabo kigiye kuborohereza ndetse kikanafasha benshi  kudata umwanya kuri benshi batari bafite amakuru yaho bipimishiriza.

Umuyobozi ushinzwe ibigo bikora ubukerarugendo n’amahoteli mu rwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB, Emanuel Nsabimana avuga ko iki ari icyemezo cyafashwe hagamijwe kongerera icyizere abagana ayo mahoteli naza resitora.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC ndetse n’umuyobozi ushinzwe ibigo by’ubukerarurugendo muri RDB, bavuze ko iriya gahunda izatangira muri iki cyumweru ariko birinda kuvuga umunsi.

Kimwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri biherutse gufatwa harimo yuko abagana ahakirirwa abantu nko muri za hotel n’ahandi, bakwegerezwa serivisi zo gupimwa ku bushatse COVID-19 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19.

SRC:RBA

Related posts

USA: Hageragejwe urukiko rwa Coronavirus

Emma-marie

Igikomere cyo ku mutima

Ndahiriwe Jean Bosco

“Umwaka utaha mu Rwanda hazatangira gukorerwa inkingo”

Ndahiriwe

Leave a Comment

Skip to toolbar