Image default
Amakuru

Abagabo bavuga ko iyo umugore agiye mu nzego zifata ibyemezo batakaza ubugabo -RWAMREC

Ubushakashatsi  bwakozwe n’Umuryango uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC) bwagaragaje ko imyumvire y’abagabo bamwe ibera inzitizi abagore igatuma batitabira kujya mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

Kuva mu 2003 Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rigena ko mu myanya yose itorerwa mu buyobozi no muri guverinoma, abagore bagomba kugiramo 30% nubwo bimeze bityo ariko, ubushakashatsi bwakozwe na Rwamrec bwagaragaje ko mu nzego z’ibanze hari icyuho. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho tariki ya 3/9/2021 ubwo hashyirwaga ku mugaragaro ubu bushakashatsi bwakorewe mu Turere umunani tw’u Rwanda.

Umuyobozi wa Rwamrec, Rutayisire Fidèle, yavuze ko icyari kigamijwe bajya gukora ubu bushakashatsi bari bagamije kureba impamvu abagore batitabira kujya mu nzego z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Yagize ati “Imwe mu mbogamizi ituma abagore batitabira kujya mu nzego zifata ibyemezo cyane cyane ku rwego rwohasi ari imyumvire y’abagabo. Abagabo bavuga ko iyo umugore agiye mu nzego zifata ibyemezo batakaza ubugabo, umugabo atishima, ataba agifite ijambo.Imyumvire y’abagabo iracyari hasi cyane akaba ari nayo mpamvu iyo umugore agiye mu nzego zifata ibyemezo ujugabo aho kugirango amushyigikire ahubwo amubera ikigeragezo.”

Umuyobozi wa Rwamrec, Rutayisire Fidèle

Yakomeje avuga ko indi mbogamizi ituma abagore batabasha kujya guhatanira imyanya mu nzego z’ibanze zifata ibyemezo ari imirimo y’urudaca bahoramo mu rugo.

Umuyobozi mukuru w’uburinganire n’iterambere ry’abagore muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ngayaboshya Silas, yavuze ko ubwitabire bw’abagore mu nzego zifata ibyemezo bugenda buzamuka, ariko kandi ngo nabo ahari icyuho barahabonye.

Yagize ati “Itegeko nshinga ryacu rigena nibura 30% y’abagore mu nzego zifata ibyemezo birubahirizwa cyane cyane iyo ugiye hejuru mu Nteko ishinga amategeko no zindi nzego z’igihugu, ariko iyo ugiye muri za njyanama iyo mibare iracyari hasi, icyo cyuho cyaragaragaye.”

Umuyobozi mukuru w’uburinganire n’iterambere ry’abagore muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ngayaboshya Silas

Yakomeje avuga ko politike ivuguruye y’uburinganire yagennye uburyo bwo guhangana n’icyo kibazo, aboneraho gusaba abagabo gushyigikira abagore bakabashishikariza kujya mu nzego z’ubuyobozi z’ibanze.

“Ku rwego rw’Igihugu nta cyuho gihari, mu nzego z’ibanze hakwiye gushyirwa imbaraga”

Raporo ya 2019 y’ihuriro ry’abagize Inteko zishinga Amategeko (IPU), ku bagore muri politiki, igaragaza ko umwe mu baminisitiri batanu ari umugore, aho kuva mu 2017, u Rwanda ruri mu bihugu icyenda kuva mu 2017 bifite abagore nibura 50% mu myanya ya ba Minisitiri cyangwa abanyamabanga ba Leta.

Raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku bijyanye n’uburinganire mu mwaka wa  2019, yagaragaje ko abagore batatu ari bo bari bayoboye uturere (2016-2021)  mu gihe bari 26.7% muri 2018,  naho muri  2014 bari 6.7%, abagabo bari bayoboye uturere ari 73.3% na 93.3% muri 2014.

Amakuru yerekana kandi ko 17% gusa by’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ari ab’igitsinagore,  muri 2018 bari 9.1% muri 2014 ari 83%  mu gihe  abagabo bageraga kuri 90.9%.

Rwamrec ivuga ko hakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo icyuho gihari kiveho kandi harebwe niba itegeko nshinga risabwa ku gipimo ntarengwa cya 30% cy’abagore bahagarariye abagore mu nzego zifata ibyemezo byubahirizwa mu nzego zose.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Umusirikare wa Uganda yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda

Ndahiriwe

Strengthening China-Africa friendship through (short videos)

Emma-marie

Leta y’u Rwanda yigomwe ‘amahooro’ y’ibikomoka kuri peterori

Ndahiriwe

Leave a Comment

Skip to toolbar