Image default
Mu mahanga

Zambia: Perezida Hakainde yasanze ikigega cya Leta kirimo ubusa arumirwa

Perezida mushya wa Zambia yabwiye BBC ko yashyikirijwe ikigega cya Leta kirimo ‘ubusa’ mu gihe hari amafaranga ‘ateye ubwoba’ yibwe.

Perezida Hakainde Hichilema wagiye ku butegetsi atsinze Edgar Lungu mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Zambia mu kwezi gushize yavuze ati “Abantu baracyagerageza kwimura amafaranga ku munota wa nyuma, amafaranga badafitiye uruhushya, amafaranga atari ayabo.”

Uyo mukuru w’igihugu nta zina yatunze urutoki ni mu gihe Lungu we avuga ko nta cyaha yishinja.

Lungu yayoboye icyo gihugu kirimo ubutare bwinshi (cuivre/copper) kuva mu 2015. Yashimiwe cyane kuba yarashyikirije Hichilema ubutegetsi atsinze amatora nyuma yo kugerageza kwiyamamaza inshuro nyinshi.

“Ntihahishuwe’ uko ideni ryose Igihugu gifite ringana

Hichilema yatsinze amatora yemerera abanya-Zambia kurwanya ruswa no kuzahura ubukungu bw’icyo gihugu bwasenzekajwe n’amadeni y’umurengera igihugu gifite.

Ubwa mbere kuva mu 1988, ubutunzi bwa Zambia bwarakonkobotse mu mwaka ushize. Icyo gihugu kandi cyananiwe kwishyura amadeni.

Perezida Hakainde Hichilema

Mu kiganiro na BBC, umukuru w’igihugu mushya yavuze ko “ikigega cya Leta kintu kirimo.”

Yongeyeho  ati  “Icyuho ni kinini gusumba uko byibazwa kandi Leta yari iriho ntiyigeze igaragaza uko ideni ryose ringana.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari byinshi byangiritse, avuga ko Leta ayoboye itazigera yihanganira ruswa kandi ko vuba azagaragaza icyo yita ubusambo bwo kwimurira amafaranga ya Leta ahandi.

Ati “Sinshobora kwiheba ariko ibyo twasanze biteye ubwoba. Uba wibaza ko nta muntu ushobora gutinyuka gukora ibintu nk’ibyo ariko birakorwa. Abantu barabikoze n’ubu baracyagerageza kubikora.”

Perezida Hichilema yanavuze kandi ko hari “abantu benshi badakora, ariko bari ku rutonde rw’abahembwa” na Leta.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Belarus: Wa munyamakuru wakuwe mu ndege yagaragaye kuri TV y’igihugu

Ndahiriwe

Namibia: Abanyeshuri amagana banduye Covid-19 nyuma y’uko amashuri afunguye

Emma-marie

Kenya: Umugabo wakwirakwije ibihuha ku cyorezo cya Coronavirus yatawe muri yombi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar