Image default
Abantu

Rwamagana: Baratabariza Umwana watewe inda n’umukoresha we afite imyaka 14

Mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’umwana w’umukobwa watewe inda n’uwari umukoresha we mu kazi ko mu rugo, icyo gihe uyu mukobwa yari afite imyaka 14 ubu agize imyaka 17 y’amavuko

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter tariki 11 Nzeri 2021, yanditse ubutumwa butabariza umwana witwa Iradukunda Cynthia, avuga ihohoterwa yakorewe ndetse amusabira ubufasha. Inzego zitandukanye zikaba zahise zigaragaza ko zigiye gukurikirana iki kibazo.

Yaranditse ati “Nabasabaga ubufasha kugirango uyu mwana wavukijwe uburenganzira akiri muto arenganurwe! Yitwa Iradukunda Cynthia afite imyaka 17 umwana we afite imyaka ibiri n’igice. Yafashwe ku ngufu na nyir’urugo yakoreragamo ubwo yarafite imyaka 14 bimuviramo kubyara uyu mwana

Uwo mugabo wamuhohoteye yarafunzwe nyuma arafungurwa mu buryo budasobanutse, ndetse ntabufasha na bumwe yigeze aha uyu mwana. Yongeye kumurega ko ntabufasha amuha, baha se ubyara uyu mwana ruswa kugirango yemeze ko uyu mwana afite imyaka y’ubukure ngo akwiye kwifasha.

Ari naho bashatse kumufatisha irangamuntu ku ngufu kugirango bashyireho imyaka irenze iyo afite bituma uyu mwana yanga kuyifata kugeza nubu. Uyu mwana afite Papa we gusa, mama we yitabye Imana akiri muto.  Uyu mwana atuye mu karere ka Rwamagana gusa yatubwiyeko atazi gutandukanya umurenge n’akagari ariko yumva ko ari muri Musha, kagarama kizigaba cyangwa kiruhura, inzu abamo ni igikoni yishyurirwa ibihumbi bibiri(2000frw) n’umunyamakuru atazi izina.”

Nyuma y’ubu butumwa, abantu batandukanye bahise bagaragaza ko bashaka gufasha uyu mwana, abandi basaba ko uwamuhohoteye ndetse n’umubyeyi we ‘Se umubyara’ bakwiye gukurikiranwa n’ubutabera.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG  Gasana Emmanuel , yasabye uwatanze ubu butumwa kubarangira aho uyu mwana aherereye.

Iyi nkuru turacyayikurikirana

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

Manzi Fondation yagobotse imiryango irwaje Covid-19

Ndahiriwe

Covid-19 : Mukantwali yanze kwandagara i Kigali asubira iwabo mu cyaro guhingira frw

Emma-marie

Musanze:Agahinda k’abagore bagujije amabanki bagahinga tungurusumu bakabura isoko kubera Covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar