Image default
Abantu

Dr Kayumba Christopher yajyanywe kwa Muganga

Nyuma yo kwiyicisha inzara aho afungiye, Dr Kayumba Christopher yajyanywe kwa muganga nk’uko umwunganizi we mu mategeko abivuga.

Nyuma yo gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kuwa gatanu w’icyumweru gishize, agafungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, Dr Kayumba Christopher, kuri uyu wa mbere inkuru yabaye kimomo ko yanjyanwe mu bitaro nyuma yo kumara iminsi yiyicisha inzara.

Me Ntirenganya Seif Jean Bosco wunganira Kayumba yabwiye BBC ko umugenzacyaha ufite dosiye y’umukiliya we yamumenyesheje ko “bamujyanye ku bitaro by’Akarere ka Gasabo (ex. Police Hospital) kugira ngo bamukorere isuzuma”.

Me Ntirenganya avuga ko kwiyicisha inzara ari icyemezo bwite cye “ku buzima bwe ngo ashobore gusaba uburenganzira bwe”.

Kayumba yafunzwe kuwa kane nyuma yo kubazwa ku byaha akekwaho bijyanye no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, nk’uko byatangajwe n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda, RIB.

Kayumba arakekwaho gukoresha gufata ku ngufu abagore babiri, mu 2012 no mu 2017, ibyaha by’ubugome mu mategeko y’u Rwanda bisaza gusa nyuma y’imyaka 10.

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.rw/2021/09/09/dr-kayumba-christopher-yafunzwe/

Related posts

RIB yafunze ucyekwaho gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato

Ndahiriwe

Vestine na Dorcas: Mike Karangwa yatanze ikirego muri RIB

Ndahiriwe

South Africa: Seif Bamporiki wari umukuru wa RNC yishwe

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar