Image default
Amakuru

Abadepite bababajwe n’imvugo y’Umuyobozi wa RAB

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo wa Leta (PAC), yababajwe n’imvugo yakoreshejwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Dr Karangwa Patrick.

Dr Karangwa Patrick, yakoresheje iyo mvugo itanyuze Abadepite bagize PAC ubwo yageragezaga gutanga ibisobanuro ku isoko ryahawe rwiyemezamirimo akaba ari na we wigenzura. Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, yabajijwe impamvu hatanzwe isoko, rwiyemezamirimo akaba ari we wigenzura akanisinyira, yahise akoresha imvugo itashimishije abagize PAC.

Dr Karangwa yagize ati: “ [….] Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta azakore ibyo ashaka […]”.

Perezida wa PAC Muhakwa Valens, ndetse n’abagize PAC bagaragaje kutishimira iyi mvugo basaba ko Dr. Karangwa yayikura ariko ntiyabyumva.

Depite Mukabalisa Germaine, ati: “Ngize impungenge kandi mbabajwe no kumva Umuyobozi Mukuru avuga ko icyo babwiye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta byari ukumwikiza”.

Depite Bakundufite Christine yagize ati: “Nibatubwire ibyo bemera n’ibyo batemera hanyuma turekere aho kubabaza”.

Uhagarariye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri PAC kuri uyu wa Mbere, yavuze ko mu igenzura bakoze babonaga hazabamo inyungu z’umuntu ku gite cye.

Ati: “[…] kubera ko umuntu gukora ibyo bintu bibiri iyo ‘conflict of interest’ ishobora kubaho. Ubuyobozi bwa RAB bwemeye ko ubutaha bitazabaho. Ntabwo twemeranywa ko bashobora kwemera ikintu kitari cyo, ngira ngo uku kwitaba ni cyo bimaze. Ni ukureba havuyemo iki hanyuma twiyemeje kuzakosora”.

Hahise hafatwa umwanzuro w’akaruhuko k’iminota 5 kugira ngo ibyo bavuze babitekerezeho.

Mu mashusho yagaragaye aho abitabye PAC bari mu cyumba cy’inama, Dr Karangwa yagaragaye avuga nk’aho ntacyabaye. Mu mvugo itomoye yisararangaga.

Nyuma y’akaruhuko gato, Musabyimana Jean Claude, Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yahise asaba imbabazi.

Ati: “Imvugo yakoreshejwe twayikuyeho bityo dukomeze ibiganiro”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Dr Karangwa Patrick.

Perezida wa PAC Muhakwa Valens, yavuze ko imvugo yakoreshejwe na Dr Karangwa Umuyobozi Mukuru wa RAB ibangamiye intego ya RAB, iy’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse n’umuryango nyarwanda.

Dr Karangwa ahawe ijambo, yagize ati: “Mumbabarire ku mvugo nakoresheje kuko ni ijambo ritari rikwiye”.

Kwisobanura ku mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta muri RAB, birakomeje.

Related posts

Polisi yihanangirije abafana b’Amavubi bibagiwe ko bari mu gihe cya ‘Guma mu rugo’

Ndahiriwe Jean Bosco

Covid-19: Gusabwa ‘ibintu’ buri kanya n’abagabo babo byatumye bamwe mu bagore batagangara

Emma-marie

Aho urubanza rwa Kabuga ruzabera hamenyekanye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar