Image default
Mu mahanga

Byatahuwe ko aba Taliban bica abasivile ahari indiri y’ababarwanya

BBC yemeje ko ubwicanyi nk’ubwo bwakorewe abantu batari munsi ya 20 muri Panjshir.

Umwe mu bishwe yari umucuruzi ufite iduka ndetse akaba na se w’abana babiri, witwa Abdul Sami.

Abahatuye bavuze ko uwo mugabo atahunze ubwo aba Taliban bahageraga, arababwira ati: “Ndi umuntu ufite iduka udashinga [wa nta kigenda] kandi nta ho mpuriye n’intambara”.

Ariko yatawe muri yombi, ashinjwa kugurisha amakarita sim ya telefone (sim cards) ku barwanya aba Taliban. Hashize iminsi, umurambo we wajugunywe hafi y’urugo rwe. Ababonye umurambo we bavuze ko wagaragazaga ibimenyetso byo gukorerwa iyicarubozo (kuboreza igufa mu Kirundi).

Amakuru avuga ko Abdul Sami, Umunya-Afghanistan wari umucuruzi ufite iduka, yishwe n'aba Taliban

Umusivile bivugwa ko yishwe n’abatalibani

Ubwo aba Taliban bageraga ku butegetsi mu kwezi gushize, akarere kamwe gusa ni ko kasigaye batagafashe.

Ikibaya cya Panjshir kimaze igihe ari izingiro ry’abanga gukurikiza ibisabwa n’ubutegetsi muri Afghanistan. Karangajwe imbere n’uwari umukuru w’abarwanya ubutegetsi Ahmad Shah Massoud, aka karere kasubije inyuma ingabo z’Ubumwe bw’Abasoviyeti (Uburusiya bwo muri iki gihe) ndetse n’aba Taliban.

Icyo kibaya gikikijwe n’amasonga y’imisozi, bigatuma bigora buri wese ugerageje kucyigarurira.

Ahmad, umuhungu wa Massoud, ni we yayoboye ibikorwa byo kurwanya aba Taliban kuri iyi nshuro ya kabiri bigaruriye Afghanistan, ariko mu cyumweru gishize izi ntagondwa zatangaje intsinzi, zitangaza amashusho y’abarwanyi b’uyu mutwe buriza (bazamura) ibendera ryawo.

Aba barwanya aba Taliban basezeranyije gukomeza kurwana, Ahmad Massoud asaba ko habaho “imyivumbagatanyo mu gihugu” yo kwamagana aba Taliban.

None ubu amaso ahanzwe ku kigiye gukurikiraho muri Panjshir, cyo kimwe n’ahandi muri Afghanistan, muri iki gihe aba Taliban basubiye ku butegetsi.

Ubwo aba Taliban bageraga muri icyo kibaya, bashishikarije abahatuye gukomeza ibikorwa byabo uko bisanzwe.

Malavi Abdullah Rahamani, umuvugizi wabo, yagize ati: “Bakwiye gusohoka, bagakora ibikorwa byabo bya buri munsi”.

“Niba bafite amaduka bashobora kujya mu maduka yabo. Niba ari abahinzi, bashobora kujya mu mirima yabo. Turi hano ngo tubarinde, ubuzima bwabo n’imiryango yabo”.

Amashusho agaragaza iyicwa ry'umugabo mu ntara ya Panjshir muri Afghanistan

Nyuma y’igihe gito uwo mugabo uri mu ruziga yishwe arashwe

Ariko aho gukora ibyo, amashusho yaho agaragaza amasoko yari asanzwe yitabirwa n’imbaga y’abantu ubu nta muntu uyarangwamo. Abantu bamaze igihe bagerageza guhunga, imirongo miremire y’imodoka ziri munsi y’amasonga y’imisozi ariho amabuye.

Habayeho kuburira ko hashobora kubaho ubucye bw’ibiribwa n’imiti.

Aba Taliban bahakanye kwibasira abaturage b’abasivile. Ariko kuba ibi bibaye nyuma y’amakuru y’ubwicanyi bwakorewe ba nyamucye bo mu bwoko bw’abahazara n’iyicwa ry’umupolisi w’umugore, ni ikindi kimenyetso ko ukuri kw’uko ibintu bimeze mu gihugu gutandukanye n’ibyo aba Taliban basezeranyije byuko nta bitero byo kwihorera bazakora.

Patricia Grossman, wo mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch, yagize ati:

“Amakuru nk’aya asa n’ahuye n’ibyo twamaze gutahura muri Afghanistan hose”.

“Ubwo aba Taliban berekezaga i Kabul mu kwezi kwa karindwi no mu kwa munani twabonye amakuru nk’ayo kandi twashoboye gutahura ubwicanyi burenze ku bucamanza bwakorewe abahoze bakora mu nzego z’umutekano, abahoze muri guverinoma n’abasivile akenshi bukozwe mu kwihorera. Ibi bisa cyane nk’ibiri muri uwo mujyo”.

Related posts

Hakoreshejwe ingufu mu gutangira ibihumbi by’abimukira bajya muri Amerika

Ndahiriwe Jean Bosco

U Bufaransa: Abasirikare basabwe gutandukanya inshingano za gisivile n’iza gisirikare

Ndahiriwe

Covid:19-Muri Dar es Salaam ngo hasigaye abarwayi bane gusa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar