Image default
Politike

Minaloc yabajije Abanyarwanda icyakorwa ngo bishime bayihundagazaho uruhuri rw’ibibazo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021 yanditse iti “TUGANIRE! Hakorwa iki kugira ngo ibyishimo by’Abanyarwanda bikomeze kuzamuka?” Abatari bacye bahise bayihundagazaho uruhuri rw’ibibazo n’ibyifuzo bikeneye ibisubizo.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho bimwe mubyo bamwe mu banyarwanda babona byakorwa ibyishimo byabo bikazamuka.

Uwitwa Re@Deteacher yanditse ati “1. Abenegihugu n’abanyamahanga duhabwe uburenganzira bungana ( twagakwiye no kububarusha imo) 2.abafite amikoro make boroherezwe muri business.”

Thierry Icyizere “Imisoro ihanitse ni ikibazo ntiwakorera umushahara ngo 30% ahite aba umusoro n’ujya no guhaha wongereho 18% usora ngo wishime. Ibyitwa imishahara mu Rwanda, leta ibyisubiza byose, BYAGAHINDUTSE. Hagakuweho imisoro ku bantu bacuruza frw make, kugira ngo buri wese abashe gukora.”

Najecla “Mushyireho uburyo butuma abamikoro macye nabo bashobora kuba bakwihangira imirimo iciriritse hakabaho igihe cyo gucibwa imisoro umuntu yagutse muri business,ikindi ntamyidagaduro ikibaho mu baturage no kurinda ihutazwa ry’abaturage bakorerwa n’inzego zimwe na zimwe.”

Nyirubutungane “Gukurikiza amategeko; niba ari abimurwa bahabwe ingurane ikwiye kdi ku igihe, abangirizwa ibyabo n’ibikorwa rusange nabo bishyurwe, abantu bahabwe ubutabera bwuzuye kdi ku igihe, ntago ukekwa wese akwiriye kujya afungwa hanyuma ngo ategereze n’ibimenyetso bitaraboneka….nzego z’ibanze zikorere abaturajye izireke kubasiragiza, nk’ubu nta cyangombwa wabona mu inzego z’ibanze utagize icyo utanga (i wacu Rugabano) sinzi niba nahandi arko bimeze. Ibirebana n’ubutaka bihabwe umurongo, binozwe hagabanywe ikiguzi no gusiragira ku ibyangombwa.”

Bisoso Mukamwiza “1. Kurwanya mwivuye inyuma ruswa n’akarengane biboneka mu nzego zibanze. 2. Kugabanya imisoro ku butaka n’imitungo itimukanwa. 3. Kubahiriza uburenganzira bwibanze bw’umunyarwanda. 4. Kongera accountability mu nzego za leta, no gufata ibyemezo abaturage bagizemo uruhare !”

Celestin “Nta rubuga rwo gukora ruhari, bisa naho abafite make batemerewe kugira icyo bakora ngo bazamuke bityo ababikoze mu buryo butemewe bahanwa ibyishimo bikagwa. Mworoshye ubushabitsi buciriritse kub’amikoro make,ugeze hejuru atangire asabwe ibya RRA amaze kwigira.”

Economic Analysis “Gushyira mu bikorwa ingamba zirandura ubukene kurwego rw’umuturage. Himakazwe ubukungu bushingiye k’umuturage. Byagerwaho: 1. Harwanya ruswa cyane cyane hibandwa kuri ruswa nini. 2. Guhanga imirimo mishya bigaragazwa n’igabanuka rifatika ry’ubushomeri. 3. Tax the rich.”

Ahmed Samuel Uwiringiyimana “Ngewe ndabona kugirango abanyarwanda barusheho kwishima buri munyarwanda wese ugejeje kumyaka 18 y’ubukure kujyeza 40 yajya agenerwa amafaranga amufasha mumibereho ye ya buri munsi ayariyo yose ariko akayahabwa. Murakoze”

Nkurunziza Eric “Umwanditsi nawe urabizi ugiye gusaba akazi watsinda bagashyiramo amarangamutima! Wajya mu bitaro bakakurangarana ! washaka ibyo kurya ukabiburaaa cas meme ibyishimo byazava he. Mu magambo make muce akarengane birashoboka.”

Izabayo Elyse “Umuturajye asubijwe ubutaka akabaho atabukodesha ibyishimo ni gute byabura ese ubundi mubona byavahe mu gihe ukodesha ubwahoze bwitwa ubutaka waragiza ukanasorera inzu wabwubatseho ese niba iyo misoro itakurwaho kuko ntaho dukura ntan’ubwo wagabanwa ku buryo utabangamira umuturage?”

Nyuma y’ibi bibazo n’ibyifuzo by’abaturage hazakurikiraho iki ?

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, (MINALOC), Havugimana Joseph Curio, yabwiye IRIBA NEWS ko ikigamijwe ar’ukugirango ibyemezo bifatwa bijye bishingira ku byifuzo by’abaturage.

Yagize ati “Igikurikiraho ni ukugirango abafata ibyemezo babifate bashingiye ku byifuzo abaturage baba batanze.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubu buryo bwo kubaza abaturage icyakorwa ngo barusheho kwishima, atari bushya kuko ngo binaganirwaho mu nteko z’abaturage, ariko kubera icyorezo cya covid-19 cyazikomye mu nkokora Minaloc yahisemo no kwifashisha imbuga nkoranyambaga hagamijwe kwagura urubuga abaturage batangiramo ibitekerezo.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

U Rwanda rwasubije umudepite wa USA ko ubutabera bwarwo bwigenga

Emma-marie

Aho urubanza rwa Kabuga ruzabera hamenyekanye

Emma-marie

Covid-19: RCA yasabye abakozi bayo guhangana n’ingaruka mu buryo budasanzwe.

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar