Image default
Mu mahanga

Rushobora kuzambikana hagati y’u Bufaransa n’U Burusiya bapfa Africa

Minisitiri w’ingabo w’Ubufaransa Florence Parly yaburiye Mali kwirinda kugirana amasezerano na kompanyi icunga umutekano yo mu Burusiya.

Hashize igihe hari amakuru yuko abasirikare bari ku butegetsi muri Mali bari hafi yo guha akazi abacanshuro (abacangero mu Kirundi) bo muri kompanyi Wagner.

Madamu Parly yavuze ko ayo masezerano ashobora kugerwaho n’impande zombi “ahangayikishije bikomeye” avuga ko yabangamira ibikorwa by’Ubufaransa byo guhangana n’inkeke itewe n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam zikorera muri ako karere.

BBC yatangaje ko bivugwa ko kompanyi Wagner ikorera mu bihugu byinshi byo muri Afurika, mu gihe Uburusiya bushaka kongera ijambo ryabwo kuri uyu mugabane.

Abakozi b’iyo kompanyi barimo kurwana n’inyeshyamba muri Centrafrique, aho amakompanyi y’Uburusiya yabonye impushya zo gucukura amabuye y’agaciro (ubutare mu Kirundi).

U Bufaransa bwahise butangira kwiyegereza ibihugu by’inshuti nka Leta zunze Ubumwe za Amerika, ngo bifatanye gukumira ko u Burusiya bwakwigarurira umutekano wo muri Mali.

Buhangayikishijwe nuko kugera muri Mali kw’Abarusiya bizagira ingaruka ku bikorwa byabwo bimaze igihe muri Mali, bijyanye no kurwanya iterabwoba mu gace ka Sahel, rikorwa n’imitwe ya Al-Qaeda na Islamic State.

Umuvugizi w’ubutegetsi bwa gisirikare muri Mali Baba Cisse, yanze kugira icyo avuga kuri ayo makuru ayita ibihuha.

Minisiteri y’Ingabo muri Mali yo yemeje ko bijyanye n’uko umutekano uhagaze mu gihugu, gikeneye ubufatanye n’ibihugu birimo u Burusiya ariko nta cyemezo kirafatwa.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Congo-Kinshasa: Umukuru w’inyeshyamba yahamwe n’ibyaha birimo no gufata abagore ku ngufu

Emma-marie

I Bwami bababaye bati “Harry, Meghan na Archie bazahora iteka ari abagize umuryango bakunzwe cyane”

Ndahiriwe

Namibia: Abanyeshuri amagana banduye Covid-19 nyuma y’uko amashuri afunguye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar