Image default
Utuntu n'utundi

2021: Igihugu cyuje amahoro ku Isi cyamenyekanye

Icyegeranyo cya Global Peace Index 2021cyerekana ko Iceland ikomeje kuba igihugu cy’amahoro kurusha ibindi ku isi kuko n’ubu cyaje imbere ku nshuro ya 13 kikurikiranya, ntikirava kuri uyu mwanya kuva mu 2008 iyi raporo yatangira gukorwa.

Tariki 21/09 buri mwaka ni umunsi mpuzahanga wahariwe amahoro ku isi, washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1981 usaba ko n’abari mu ntambara nibura kuri uyu munsi bahagarika imirwano bagahana agahenge.

Nubwo bwose benshi bavuga ku munwa ko bashaka cyangwa baharanira amahoro, mu bice byinshi ku isi amahoro aracyari kure kugerwaho.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu gihe ibihugu bimwe na bimwe byabaye intangarugero mu kubaka amahoro arambye, hari ibindi aho intambara, ubugizi bwa nabi, urugomo n’umutekano mucye byabaye ndanze.

Kuri raporo ya Global Peace Index (GPI) isohorwa buri mwaka na Institute for Economics and Peace (IEP), Iceland ikurikirwa na New Zealand, Denmark, Portugal, na Slovenia.

Mu gihe inyuma y’ibindi hari Iraq, South Sudan, Syria, Yemen, na Afghanistan igaheruka.

Muri raporo ya 2021 yasohotse mu kwa gatandatu, mu bihugu 163 igihugu cya mbere muri Africa ni ibirwa bya Maurices (28/ ku isi) Ghana (38), Botswana (41), Gambia (53) na Senegal(54).

Ibyo mu karere ka Africa y’Iburasirazuba bihagaze gutya:

  • Tanzania – 58
  • Rwanda – 83
  • Uganda – 114
  • Kenya – 116
  • Burundi – 129
  • DR Congo – 157

Bimwe mu bindi bihugu:

  • Qatar – 29
  • Ubushinwa – 100
  • USA – 122
  • Africa y’Epfo – 123
  • Saudi Arabia – 125
  • Palestina – 138
  • Israel – 143
  • Uburusiya – 154
Ibihugu bitondekwa bite?

IEP ivuga ko ifatira ku bipimo bitatu byagutse; urugero rw’umutekano muri rubanda, igipimo cy’amakimbirane mu gihugu no hanze yacyo, n’urugero rwo gukoresha igisirikare.

Iki kigo gihereye kuri ibyo gitondeka ibihugu ihereye ku birimo amahoro macye kubera ibigaragaza ubugizi bwa nabi, amakimbirane, no kubara ingaruka z’ubugizi bwa nabi ku bukungu.

IEP ivuga ko ikura amakuru “mu bantu bo kwizerwa cyane” n’inzego mu bihugu nibura 162, birimo abaturage bangana na 99.6% by’abatuye isi.

Related posts

Nigeria: Leta ya Kaduna yemeje gushahura abafashe abagore ku ngufu

Emma-marie

Bapfiriye umunsi umwe nyuma y’imyaka 64 bashakanye

Ndahiriwe JB

Ihene yibwe ku butaka butagira nyirabwo hagati y’u Rwanda na Congo yagurishijwe mu cyamunara

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar