Image default
Amakuru

Kubera iki mu Rwanda ijoro ry’ibarura riba Tariki 15 Kanama ?

Kuva u Rwanda rwatangira gukora Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire mu 1978 kugeza ku riheruka mu 2012, Ijoro ry’Ibarura riba Tariki 15 Kanama, iyi tariki ikaba ifite icyo ivuze ku bayoboke b’Idini Gatolika ariko kandi n’abandi banyarwanda batari bake bazi icyo isobanuye.

Mu kiganiro umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, Uwayezu Beatrice, yahaye Abanyamakuru bazakurikirana ibijyanye n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire guhera ku Ibarurambonera rizabera mu Midugudu 600 (kuva kuwa 15 /9/2021) yavuze impamvu inshuro zose ijoro ry’ibarura riba tariki 15 Kanama.

Ijoro ry’Ibarura ni iki ?

Yasobanuye ko Ijoro  ry’ibarura ari ijoro ngenderwaho mu gikorwa cy’Ibarura. Iryo joro rizaba ari kuwa 15 rishyira uwa 16 Kanama .

Yakomeje avuga impamvu riba kuri iriya tariki. Ati “Tariki 15 z’ukwezi kwa munani ni umunsi Abakilisitu Gatulika ari na bo benshi mu gihugu bizihizaho kujyanwa mu Ijuru kwa Bikiramaliya. Uyu munsi rero n’abo mu yandi madini usanga bazi igihe ubera dore ko aba ari n’umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose ku buryo byorohera buri wese kuwumenya akaba yabasha no kumenya abaraye iwe iryo joro.”

Yakomeje ati “Bene urugo basabwe kwibuka abazaba  baraye mu ngo zabo muri iryo joro n’abazaba bataharaye ariko basanzwe baba mu rugo hamwe n’abashyitsi bagendereye urugo bakaharara muri iryo joro.”

Ibarura ry’abaturage riba rigamije iki?

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi. Riba nyuma ya buri myaka 10 ku mpamvu zirimo no kuba ari igikorwa gihenze kandi gisaba imyiteguro isobanutse.

Ibarura kandi ritanga ibipimo bitandukanye birimo umubare w’abaturage kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku rwego rw’Umudugudu, ibyiciro by’imyaka yabo, imiterere y’aho batuye, ibijyanye n’uburumbuke n’ikigereranyo cy’abitaba Imana ndetse no kuramba (icyizere cyo kubaho: life expectancy), kwimuka (migration) n’imibereho y’ingo.

Kugeza ubu ibijyanye no gukora amakarita azifashishwa mu gukora ibarura, akorwa hashingiwe ku mbibi zisanzwe z’imitegekere y’igihugu ndetse no ku mubare w’ingo zigize izo nzego uhereye ku Mudugudu ndetse no gutegura ibikoresho bizakenerwa n’amafaranga bizatwara byarabonetse.

Mu Rwanda hamaze kuba Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire  inshuro eshatu, irya mbere ryabaye mu 1978, irya mu 1991 (ibyavuyemo ntibyigeze bitangazwa), muri 2002, irya kane ari naryo riheruka ryabaye mu 2012, hakaba hategerejwe irindi rizaba muri Kanama 2022. Abanyarwanda barasabwa kuzatanga umusanzu wabo kugira ngo rigere ku ntego zaryo.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mukuru mwiza wa Eid al Ad’ha

Ndahiriwe JB

Kigali: Abantu 20 bafatiwe muri Hotel bagiye kwivura amavunane

Emma-marie

Rulindo: Abagore bafite igishoro giciriritse bagiye kwagura ubucuruzi bwabo babikesha Manzi Fondation

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar