Image default
Iyobokamana

Pasiteri Ndayizeye Isaïe washyizweho na RGB niwe watorewe kuyobora ADEPR

Tariki 08/10/2020 Pasiteri Ndayizeye Isaïe yari yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere [RGB] ngo ayobore ADEPR mu gihe kingana n’amezi 12 ariko cyashoboraga kongerwa, uyu mugabo niwe waraye atorewe kuyobora iri Torero muri manda y’imyaka itandatu.

PasiteriNdayizeye  Isaïe yatowe tariki 25/9/2021 n’ Inama Nkuru y’Abashumba yateraniye i Kigali muri Dove Hotel ku Gisozi mu gikorwa cyo gutora abagize Biro Nyobozi nshya ya ADEPR.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuba Umushumba Mukuru,  Pasiteri Rutagarama Eugène yagizwe Umushumba Mukuru wungirije,  Pasiteri Budigiri Herman yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa; Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi ni Gatesi Vestine, Uwizeyimana Béatrice yatorewe kuba Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga hashyizweho asimbuye Umuhoza Aurélie.

Uretse Uwizeyimana, abandi bari bari muri komite yashyizweho na RGB umwaka ushize.

Inama Nkuru y’Abashumba yanatangaje Inama Nkuru y’Itorero iyobowe na Sindayiheba Phanuel nka Chairman wayo mu gihe yungirijwe na Nsanzabozwa Pascasie.

Mu zindi mpinduka zabaye nuko inyito Umuvugizi w’Itorero yasimbujwe Umushumba Mukuru.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Covid-19 : Papa Francis yagabanyije imishahara y’abihaye Imana

Ndahiriwe

ADEPR-Gasabo: Haravugwa ubusumbane mu guhemba abapasiteri muri ibi bihe bya Covid-19

Emma-marie

Urukundo rwa mbere (igice cya 1)

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar