Image default
Abantu

Kirehe: Abana babiri bava inda imwe basanzwe mu murima barishwe

Abana babiri bo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Musaza basanzwe mu murima wo kwa Sekuru barapfuye, abaturage bakeka ko bishwe na Sekuru abaziza ko batamushyiraga ibiryo.

Ahagana mu masaha ya saa tatu za mugitondo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2021 mu Kagari ka Kabuga mu Mudugudu wa Kambwire nibwo imirambo y’aba bana yagaragaye.

Ikaba yasanzwe mu murima w’umusaza witwa Bavumiragira Cyprien akaba sekuru w’abana ba Mukanizeyimana Ernestine ufite imyaka 35, uyu mugore bivugwa ko yabyariye iwabo aho yabanaga n’umubyeyi we ndetse na basaza be.

Muhazi Yacu dukesha iyi nkuru yanditse ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza Bihoyiki Léonard, yemeje ko Mukanizeyimana yabanje kubura umwana we w’imyaka 12 witwa Niyikiza, sekuru na ba nyirarume b’abana babwiye uyu mugore ko umwana we yagiye gusura abantu bo mu muryango nyuma y’icyumweru kimwe nibwo habuze undi mwana w’imyaka itatu bamubwira ko yagiye gusura se umubyara.

Kuya 13 Ukwakira nibwo uyu mugore Mukanizeyimana yagannye ubuyobozi bw’umudugudu abumenyesha ko yabuze abana be,  kuri uyu wa 15 abaturage bose b’umudugudu batangiye gushakisha abana bahera mu murima wabo baza gusanga aho abana batabwe bashyizwe mu mifuka nibwo abaturage bahise bafata abagize uyu muryango bakekwaho kugira uruhare rwo kubica.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Inkuru nziza kuri Pierre Damien Habumuremyi

Ndahiriwe

Petero Buyoya yapfuye

Emma-marie

Kwibuka27: Ubuzima buteye intimba bw’abana barokotse jenoside batazi inkomoko yabo

Ndahiriwe

Leave a Comment

Skip to toolbar