Image default
Utuntu n'utundi

Colombia: Imvubu z’uwahoze ari kabuhariwe mu gucuruza ibiyobyabwenge zirimo kugirwa ingumba

Itsinda ry’imvubu umurage utifuzwa nyuma y’urupfu rw’uwacuruzaga ibiyobyabwenge wo muri Colombia Pablo Escobar ririmo kugirwa ingumba.

Escobar, wishwe arashwe na polisi mu 1993, yazanye mu gihugu inyamaswa mu buryo bunyuranyije n’amategeko azikuye mu mahanga, harimo n’imvubu y’ingabo n’imvubu y’ingore, zahimbwe “imvubu za cocaine”.

Kuva icyo gihe, zakomeje kwiyongera mu bice by’icyaro hafi y’urwahoze ari urwuri rwe rwa Hacienda Nápoles.

Leta ya Colombia imaze kugira ingumba 24 muri izo nyamaswa zirenga 80.

Ababungabunga ibidukikije bo muri Colombia bavuga ko izo mvubu – byemezwa ko ari zo za mbere nyinshi zo hanze y’Afurika ari inyamaswa zateye igihugu kandi ko zirukanye inyamaswa gakondo (kavukire).

Benshi muri bo bakoze ubukangurambaga basaba ko izo nyamaswa zicwa zikagabanywa cyangwa zikagirwa ingumba.

Mu 1993, ubwo abategetsi bigaruriraga urwuri rwa Hacienda Nápoles, ruri ku ntera ya kilometero hafi 250 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Bogotá, nyinshi mu nyamaswa bahasanze zakwirakwijwe mu zindi nzu zita ku nyamaswa zo mu gihugu.

Uretse imvubu.

Nataly Castelblanco, umuhanga mu binyabuzima wo muri Colombia, mu ntangiriro y’uyu mwaka yabwiye BBC ati: “Ntibyashobokaga mu rwego rw’ibikoresho kuzijyana ahandi, rero abategetsi bazigumishije aho, bishoboka ko batekerezaga ko izo nyamaswa zizapfa”.

Ariko, kubera ko nta zindi nyamaswa zizihiga muri Amerika y’epfo, izo mvubu zarororotse.

Nkuko inzobere zibivuga, zatangiye gukwirakwira zinyuze muri umwe mu migezi minini yo muri icyo gihugu – witwa Magdalena.

Abahanga muri siyansi biga ku ngaruka y’izi mvubu ku bidukikije bavuga ko zishobora kubangamira ibinyabuzima byaho mu buryo butandukanye: kuva ku gukura mu byazo izindi nyamaswa zisanzwe zugarijwe n’ibyago byuko zashiraho (zazima) nk’iyitwa ‘manatee’ (bahimba ‘inka yo mu nyanja’), kugeza ku guhindura imiterere y’ibigize amazi y’imigezi, bishobora kugira ingaruka ku mafi.

Escobar pub accused of glorifying drug lord's reign of terror - BBC News

                        Pablo Escobar

Ariko ubundi bushakashatsi buvuga ko izo mvubu zishobora no gufasha ibidukikije (urusobe rw’ibinyabuzima).

Escobar, wabaye umwe mu bagizi ba nabi bakomeye muri Amerika y’epfo w’ibihe byose, yari uwashinze mu myaka ya 1980 igico kizwi nka Medellín cyacuruzaga ibiyobyabwenge, cyashimutaga abantu, kigatera ibisasu kandi kikica abantu kitarobanuye. Hari igihe kimwe byibazwaga ko yari umwe mu bagabo b’abaherwe cyane ku isi.

SRC:BBC

Related posts

Ibyo ukwiye kumenya mbere yo guhitamo kuryama wambaye ubusa

Ndahiriwe

Uko intoki zisumbana bishobora kwerekana imyitwarire n’imitekerereze ya nyirazo

Ndahiriwe

U Bwongereza: Abareba ‘Porno’ bakomeje kwiyongera

Ndahiriwe

Leave a Comment

Skip to toolbar