Image default
Ubuzima

Gutera akabariro byibuze rimwe mu cyumweru byongera iminsi yo kubaho-Ubushakashatsi

Gukora imibonano mpuzabitsina byibuze rimwe mu cyumweru byongera iminsi yo kubaho ariko kandi kuyihagarika cyangwa se kutayikora ku mpamvu izo ari zo zose kandi ufite ubuzima bwiza, bituma hari imihindagurikire umuntu agira mu mubiri we.

Imibonano mpuzabitsina ni imwe mu ngingo zikunda kuganirwaho kenshi kandi na benshi ikanibazwaho ibibazo bitandukanye. Urubuga “saednews” dukesha iyi nkuru rwagaragaje ingaruka ziterwa no guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina, zimwe muri zo ni izi zikurikira:

Kudakora imibonano mpuzabitsina bitera imihindagurikire mu kugira ubushake bwo kuyikora.

Guhagarika imibonano mpuzabitsina bigabanya ubushake bwo kuyikora kuri bamwe ndetse bikaba byanabavamo burundu ntibazongere kubitekereza, naho ku bandi bigatuma ahubwo ubushake bwo gukora imibanano mpuzabitsina bwiyongera ugereranyije n’uko bari basanzwe mbere.

Bishobora kugabanya ubushobozi bwo gufata mu mutwe

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Maryland na Korea y’epfo bwagaragaje ko gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho bituma ubwonko bw’umuntu bugira imikorere myiza kandi bigafasha uturemangingo tw’ubwonko gukura neza.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi ni iby’ibanze ku buryo tutakwemeza ko abantu badakora imibonano mpuzabitsina mu buryo budahoraho cyangwa se batanayikora ubwonko bwabo budakora neza.

Bishobora gutera umunaniro

Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa gisaba ingufu z’umubiri ariko kandi kinasaba kwitegura mu mutwe, mu gihe abantu bakorana imibonano bahuza imibiri yabo maze uko uruhu rw’umwe ruhura n’urwa mugenzi we bikazana umutuzo muri bo nk’uko iyo umubyeyi n’uruhinja rwe bagira umutuzo iyo barikumwe.

Uku gukoranaho no guhuza imibiri bituma urugero rw’umusemburo wa “Oxtocyne” wongera ibyishimo n’urukundo, rwiyongera bigatuma kandi havuburwa umusemburo wa “endorphine” ugira uruhare runini mu kugabanya ububabare no gutanga umutuzo ku mubiri w’umuntu.

Bishobora gutera intege nke ku bagore

Guhagarika imibonano mpuzabitsina ku bagore bacuze, bishobora gutuma imikaya y’urwinjiriro rw’imyanya yabo y’ibanga icika intege bigatuma yegerana cyane maze igihe baba basubukuye igikorwa cyo gukora imibonano bigatuma bababara mu gihe cy’icyo gikorwa.

10 tabous sur la sexualité

Gukora imibonano mpuzabitsina ku bagore bacuze ni ingenzi mu kurinda ubuzima bw’imyanya myibarukiro yabo, kubera ko guhagarika imibonano mpuzabitsina bituma nta maraso ahagije atembera muri icyo gice ibyo bigatuma gihora cyumagatanye nta bubobere.

Byongera ububabare mu gihe cy’imihango

Mu buryo butangaje, gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya uburibwe mu gihe cy’imihango. Ukwisuganya kwa nyababyeyi mu gihe cy’ibyishimo bya nyuma mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, ibi bigatuma ububabare umugore agira mbere yo kubona imihango bugabanuka.

Allemagne : un site pour expliquer la sexualité aux réfugiés | CNEWS

Umugore rero utajya akora imibonano ngo agere ku byishimo bye bya nyuma, aba afite ibyago byo kugira uburibwe mu gihe cye cy’imihango ye.

Musinga C.

 

 

Related posts

OMS yemeje ko Coronavirus ari icyorezo cyugarike abatuye Isi

Emma-marie

Abantu bakuru bagiye kuzajya bahabwa ibinini by’inzoka nk’uko bihabwa abana-RBC

Ndahiriwe Jean Bosco

Waruziko gufunga inkari bishobora gutera uburwayi ?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar