Image default
Mu mahanga

UK: Umudepite yishwe ateraguwe ibyuma

Iyicwa rya Sir David Amess, depite wo mu ishyaka rya Conservative riri ku butegetsi mu Bwongereza, riri gufatwa na polisi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Sir David yasogoswe inshuro nyinshi ubwo ku wa gatanu yari arimo gukorana inama n’abaturage bo mu karere ahagarariye mu mujyi wa Leigh-on-Sea mu karere ka Essex mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Ubwongereza.

Polisi y’Ubwongereza yavuze ko bishobora kuba bifitanye isano n’ubuhezanguni bwiyitirira idini ya Islam.

Umwongereza w’umugabo w’imyaka 25 yatawe muri yombi aho byabereye acyekwaho ubwicanyi, ndetse polisi yavuze ko nta wundi muntu n’umwe irimo gushakisha kuri urwo rupfu.

Bijyanye n’iperereza, abapolisi barimo barasaka ahantu habiri mu murwa mukuru London, nkuko polisi yabivuze.

Sir David Amess

Polisi yemeza ko uwo mugabo ucyekwa yabikoze wenyine ariko amaperereza ku kuntu byabaye arakomeje.

Polisi yongeyeho ko uwo mugabo ari muri kasho yayo mu karere ka Essex.

Abo muri leta y’Ubwongereza babwiye BBC ko ari Umwongereza amaperereza y’ibanze agaragaza ko afite inkomoko muri Somalia.

Sir David, wari ufite imyaka 69, yari ahagarariye Southend West. Yari arimo guhura n’abaturage mu gikorwa aho abatora baba bashobora guhura na depite wabo baganira ku bibazo bafite.

Byaberaga ku rusengero rwa Belfairs Methodist Church ubwo ku wa gatanu yagabwagwaho igitero saa sita n’iminota itanu z’amanywa ku isaha yo ku mpeshyi yo mu Bwongereza, ni ukuvuga saa saba n’iminota itanu (13h05) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Umukuru wa polisi ikorera i Essex BJ Harrington yavuze ko Sir David yari arimo “gusa gukora inshingano ze ubwo ubuzima bwe bwatwarwaga imburagihe mu buryo buteye ubwoba”.

Polisi y’Ubwongereza yavuze ko abapolisi bayo bo mu itsinda rirwanya iterabwoba barimo gukorana na polisi ikorera i Essex ndetse n’abo mu itsinda ryihariye ryo mu karere k’uburasirazuba.

Polisi y’Ubwongereza yagize iti: “Gutera icyuma byavuyemo urupfu i Leigh-on-Sea bitangajwe iri joro ko ari igikorwa cy’iterabwoba, iperereza ririmo kuyoborwa na polisi irwanya iterabwoba”.

“Iperereza ry’ibanze ryahishuye igishobora kuba cyabiteye gifitanye isano n’ubuhezanguni bwiyitirira Islam”.

Sir David yari impirimbanyi ikomeye ku bibazo by'imibereho myiza y'inyamaswa

Abapolisi barimo gusaba buri muntu wese waba afite amakuru ku byabaye, cyangwa ku bafite amashusho y’umutekano ya CCTV, amashusho ya ‘cameras’ zo ku muhanda cyangwa videwo y’inzogera yo ku muryango, ko bayimenyesha.

SRC:BBC

Related posts

Mali: Hashyizweho Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’inzibacyuho

Emma-marie

Ethiopia: Menya Jenerali Tsadkan Gebretensae uri inyuma y’urugamba rw’inyeshyamba za Tigray

Ndahiriwe

Kenya: Abaganga b’abashomeri bemerewe kujya gukorera mu Bwongereza

Ndahiriwe

Leave a Comment

Skip to toolbar