Image default
Amakuru

Uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina abaye ari mushiki wawe, umugore wawe waceceka? –Migeprof

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango , Prof. Bayisenge Jeannette yasabye abayobozi b’ibinyamakuru n’abanyamakuru muri rusange kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kutarihishira, ababaza niba riramutse rikorewe uwo bafitanye isano baceceka.

Yabigarutseho mu biganiro bigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore bakora mu itangazamakuru byabaye tariki 15/11/2021 byateguwe n’Umuryango w’abagore bafite ibinyamakuru mu Rwanda WMOC(Women Media Owners for Change ).

Minisitiri Bayisenge yasabye abanyamuryango ba WMOC kubera urugero abakobwa bakora itangazamakuru cyangwa abifuza kurikora kandi abayobozi b’ibinyamakuru bagashyiraho umurongo wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Min. Prof Bayisenge Jeannette

Yakomoje no ku mubare muto w’abagore/abakobwa bakora itangazamakuru mu Rwanda.

Yagize ati “Ubushakashatsi bwakozwe n’inama y’igihugu y’itangazamakuru mu 2013 bwagaragaje ko umubare w’abagore n’abakobwa bakora umwuga w’itangazamakuru ukiri muto nubu nyuma y’imyaka irindwi nta mpinduka nini zigaragara zabaye. Nkaba rero nabasaga kubera urugero barumuna banyu mubereka ko mubishoboye kugirango nabo babone uko bitinyuka kandi mubashishikarize kuza muri uyu mwuga. Ibi birasaba rero gukomeza gukora kinyamwuga kugirango n’umwana w’umukobwa ushaka kuza muri uyu mwuga abone ko abawurimo bafite icyerekezo.”

Yakomeje ati “Ndagaruka cyane cyane ku bayobozi b’ibinyamakuru[…]buri gihe ujye wibaza uti ese umugore cyangwa umukobwa dukorana wahohotewe abaye ari mushiki wanjye abaye ari umugore wanjye, umwana wanjye mbonye ahohoterwa naceceka? Nabifata nkaho bitandeba? Icyaha cy’ihohoterwa gihanwa n’amategeko haba kuwagikoze ndetse n’uwagihishiriye. Mwihishira rero ababahohotera, mwihishira abahohotera bagenzi banyu cyangwa inshuti zanyu kuko kubavuga bagahanwa birakumira.”

Minisitiri Bayisenge yashimiye abagore n’abakobwa bafite ibinyamakuru mu Rwanda, kuba barashinze umuryango bahuriramo bityo bakaba bashobora no kuganira ku nzitizi abagore n’abakobwa bakora umwuga w’itangazamakuru bahura nazo.

Image

Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters, yavuze ko iyo itangazamakuru rikozwe neza ryubaka igihugu kandi rikajijura abantu yanavuze ko igihe habayeho ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari byiza kutarihishira.

Ati “Ntabikwiye ko uwahohotewe aceceka mu gihugu kigendera ku mategeko. Uwahohotewe ajye yihutira gutanga ikirego kugirango ahabwe ubutabera.”

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abagore bafite ibitangazamakuru mu Rwanda, Tumwesigire Peace Hilary, WMOC, yavuze ko imwe mu nzitizi ituma abanyamakuru bahohotewe bahitamo kwicecekera, ar’uko baba batinya kwirukanwa mu kazi, abandi bakumva ni igisebo.

Yagize ati “Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni urugamba kandi urugamba rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore si urw’umuryango umwe, twese turasabwa guhuriza hamwe imbaraga tukarwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bakora umwuga w’itangazamakuru.”

Ubushakashatsi bwakozwe na WANIFRA,bugashyirwa ku mugaragaro muri Nyakanga 2021 bwagaragaje ko abagore bakora mu itangazamakuru bahohoterwa ku kigerereranyo kiri hejuru ya 40 % ugereranyije n’abagabo.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Demokarasi y’Amerika yashyizwe mu kaga-Perezida Joe Biden

Emma-marie

Mutagatifu Yohani Pawulo II wigeze gusura u Rwanda uyu munsi yari kuba yujuje imyaka 100

Emma-marie

RWAMNET mu rugamba rwo guhindura imyumvire ku ihame ry’uburinganire ihereye mu rubyiruko

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar