Image default
Mu mahanga

U Burundi: Minisitiri ushinjwa ‘guhindanya isura y’igihugu’ yirukanwe

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yirukanye uwari Minisitiri w’ubucuruzi, ubwikorezi, inganda n’ubukerarugendo Capitoline Niyonizigiye.

Yashinjwe gukora “ibikorwa bibangamira intumbero za Guverinoma… binahindanya isura y’u Burundi”. Itangazo ntiryasobanuye uburyo yakozemo ibyo ashinjwa.

                         Niyonizigiye Capitoline

Nta cyo Madamu Niyonizigiye yari yatangaza ku mugaragaro.

Kuri uwo mwanya, yasimbujwe Marie Chantal Nijimbere, nkuko bikubiye mu itangazo ry’ibiro bya perezida.

Madamu Niyonizigiye abaye Minisitiri wa kabiri w’ubucuruzi wirukanwe mu gihe kitageze ku mwaka umwe. Yari yarahiriye imirimo ye nka Minisitiri mu kwezi kwa gatanu.

Uwamubanjirije Immaculée Ndabaneze, yirukanwe muri uko kwezi kwa gatanu nyuma yo gushinjwa gukora ibikorwa byashoboraga gushyira mu makuba ubukungu bw’igihugu ndetse no guhindanya isura y’igihugu.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ni inde wishe Thomas Sankara ?

Emma-marie

Chad: Perezida Idriss Déby yapfuye

Ndahiriwe

Centrafrique: Umujyi wari ibirindiro by’inyeshyamba za François Bozizé wafashwe

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar