Image default
Mu mahanga

Sudani: Minisitiri w’intebe w’umusivile yasubijwe ubutegetsi

Minisitiri w’intebe wa Sudan wari warahiritswe Abdalla Hamdok yasubijwe ku butegetsi nyuma yuko mu kwezi gushize igisirikare cyari cyamukuye ku butegetsi kikamufungisha ijisho atemerewe kuva iwe.

Yagaragaye kuri televiziyo ashyira umukono ku masezerano mashya yo gusaranganya ubutegetsi n’uwayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, mu gihe hakomeje kuba imyigaragambyo yitabirwa n’imbaga.

Ariko urugaga rwa gisivile, rwagennye Bwana Hamdok nka Minisitiri w’intebe mu myaka ibiri ishize, rwanze kwemera amasezerano mashya ayo ari yo yose.

Jenerali Abdel Fattah al-Burhan (ibumoso) na Minisitiri w'intebe Abdalla Hamdok nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo gusaranganya ubutegetsi - ku cyumweru, ku itariki ya 21 y'ukwezi kwa cumi na kumwe mu 2021

Ayo masezerano yagezweho afatiweho imbunda ku mutwe, nkuko umuvugizi w’urwo rugaga yabibwiye BBC.

Siddiq Abu-Fawwaz, wo mu rugaga ‘Forces for Freedom and Change’ (FFC), yabwiye ikiganiro Newshour cya BBC ati: “Ejo hazaza h’igihugu hazagenwa n’urubyiruko ruri hano [mu gihugu]”.

Mu mihanda yo mu murwa mukuru Khartoum, abashinzwe umutekano barashe imyuka iryana mu maso ku bigaragambya berekezaga ku ngoro ya perezida basaba ko igisirikare kiva byuzuye muri politiki.

Kuva ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa cumi uyu mwaka, ubwo igisirikare cyatangazaga igihe cy’ibihe bidasanzwe mu gihugu kikanasesa ubutegetsi bwa gisivile, abantu batari munsi ya 40 bapfiriye mu myigaragambyo yo kwamagana ihirikwa ry’ubutegetsi.

Bwana Hamdok yavuze ko yemeye ayo masezerano mu rwego rwo guhagarika urugomo.

Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo ye agira ati: “Amaraso ya Sudan [y’Abanya-Sudan] ni ay’agaciro kenshi cyane, mureke duhagarike imeneka ry’amaraso twerekeze imbaraga z’urubyiruko mu kubaka no mu iterambere”.

Bijyanye n’ayo masezerano, minisitiri w’intebe wasubijweho azayobora guverinoma igizwe n’abaminisitiri bari mu myanya ijyanye n’ibyo bize (technocrats) kugeza habayeho amatora. Ariko ntibizwi ububasha iyi guverinoma nshya ya gisivile izagira, kubera ko izagenzurwa n’igisirikare.

Bwana Hamdok yabwiye Al Jazeera ko ayo masezerano yamuhaye ubwisanzure bwuzuye bwo gushyiraho guverinoma ye no gukoresha amatora mbere y’ukwezi kwa karindwi mu 2023. Ayo masezerano anemera ko abafungiwe politiki bafungurwa.

Igisirikare cya Sudan kimaze igihe cyotswa igitutu gikomeye n’amahanga ndetse n’imbere mu gihugu ngo gisubizeho ubutegetsi bw’inzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi) yerekeza kuri demokarasi.

Uwigaragambya w'Umunya-Sudan azamuye icyapa mu myigaragambyo isaba ko hasubiraho ubutegetsi bwa gisivile, aha ni mu murwa mukuru Khartoum, ku itariki ya 21 y'ukwezi kwa cumi na kumwe mu 2021

Abigaragambyaga mu gihe ayo masezerano mashya yashyirwagaho umukono bavuga ko igisirikare kidashobora kwizerwa

Banki y’isi yahagaritse imfashanyo igenewe Sudan, ndetse n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) wahagaritse Sudan mu kuba umunyamuryango.

Ibihugu byo mu burengerazuba, birimo nk’Amerika, Ubwongereza n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), byakiriye neza isubizwa ku butegetsi rya Bwana Hamdok, bisaba ko abandi bafungiwe politiki bafungurwa.

Mu kwezi kwa munani mu 2019 ni bwo igisirikare cyagiranye amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi n’urugaga FFC, yagiye arangwamo ubushyamirane. Hari nyuma yuko Omar al-Bashir wari umaze imyaka hafi 30 ku butegetsi ahiritswe n’igisirikare, mu gihe hari imyigaragambyo mu gihugu.

Bijyanye n’ayo masezerano y’icyo gihe, byari byitezwe ko Jenerali Burhan yegura nk’umukuru w’igihugu, muri uku kwezi ubutegetsi akabuha abanyapolitiki b’abasivile.

Avuga ko igisirikare cyongeye guhirika ubutegetsi mu kwirinda ko habaho intambara mu gihugu kuko amatsinda ya politiki yari amaze igihe ashishikariza abaturage b’abasivile kwibasira abashinzwe umutekano.

Abahuza muri aya masezerano mashya, bari barimo n’abarimu ba kaminuza, abanyamakuru n’abanyapolitiki, bavuze ko amategeko agenga inzibacyuho yerekeza kuri demokarasi azasubizwaho.

Ariko hari ibibazo birimo kwibazwa niba igisirikare kivugisha ukuri ko kizabikora koko, nkuko bivugwa na Mary Harper, umwanditsi mukuru kuri Afurika w’ishami ry’isi rya BBC.

Hari ubwoba ko umutekano mucye ukomeje kubaho muri Sudan warushaho gushyira mu makuba akarere k’ihembe ry’Afurika gasanzwemo umutekano mucye, nkuko uyu munyamakuru wa BBC abivuga.

SRC:BBC

Related posts

Minisitiri w’Intebe yiyemeje guca uburaya

Ndahiriwe

U Bufaransa: Abaganga bongerewe umushahara

Emma-marie

Congo-Kinshasa: Umukuru w’inyeshyamba yahamwe n’ibyaha birimo no gufata abagore ku ngufu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar