Image default
Amakuru

Goma : Ingaruka z’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ziteye impungenge abaganga

Amezi atandatu nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, imyuka ihumanya yavuye kuri iryo ruka ryacyo iteye inkeke abaganga kubera ibyago byuko yateza indwara zo mu myanya y’ubuhumekero ku baturage bagera hafi kuri miliyoni ebyiri batuye mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw’igihugu.

Iruka rya Nyiragongo ku itariki ya 22 y’ukwezi kwa gatanu muri uyu mwaka ryishe abantu batari munsi ya 32, nkuko bikubiye mu mibare yatangajwe na leta, rinatuma ababarirwa mu bihumbi amagana bata ingo zabo i Goma, barimo n’abahungiye mu mujyi baturanye wa Rubavu/Gisenyi mu Rwanda, nyuma bakaza gusubira iwabo.

Dr Mathieu Yalire

Dr Mathieu Yalire amaze imyaka 10 akurikiranira hafi iby’ikirunga cya Nyiragongo

Nubwo amazuku cyangwa amahindure (lava) yaretse gutemba, imitingito ya hato na hato iracyakomeza kunyuzamo ikumvikana, kandi ni ikintu giteye impungenge abaturage batuye hafi y’iki kirunga.

Dr Mathieu Yalire, uyobora ishami ry’ubumenyi bwiga icyihishe inyuma y’iruka ry’ibirunga (géochimie/geochemistry) mu kigo cy’ubugenzuri bw’ibirunga cy’i Goma cya Observatoire Volcanologique de Goma (OVG/GVO), ati: “Umujyi wa Goma wubatse iruhande rw’imisozi ibiri y’ibirunga, rimwe na rimwe umwotsi w’umusozi muremure ukwirakwira mu mujyi kandi ibyo bigira umunuko nk’uw’igi ryaboze”

Ikirunga cya Nyiragongo

Dr Mathieu Yalire ajya ku gasongero ka Nyiragongo nibura inshuro ebyiri buri kwezi. Amaze imyaka 10 akurikiranira hafi iby’iki kirunga, ibintu avuga ko byagize ingaruka ku buzima bwe.

Ati: “Ubwo najyaga ku bitaro, muganga yambwiye ko nywa itabi. Namubwiye ko kuva navuka ntarigera na rimwe nywa itabi ry’isigareti [cigarettes].

“Ubwo namusobanuriraga icyo akazi nkora mu buzima bwanjye, yihutiye kunyereka ukuntu umwotsi w’umusozi muremure ugira ingaruka ku rwungano rw’ubuhumekero rwanjye bikarangira wangije ibice bimwe na bimwe by’umubiri wanjye”.

Cyo kimwe na bamwe mu bandi baganga b’i Goma, uwo muganga afite ubwoba ko guhumeka imyuka ihumanya n’ivu bivuye ku iruka ry’ikirunga byateje indwara zo mu myanya y’ubuhumekero no mu maso.

Inzobere zigereranya ko benshi batazi ko bashobora kurwara indwara zikaze zo mu myanya y’ubuhumekero kandi za karande zitagaragarira amaso.

Nkuko bivugwa na Dr Eric Kihambu, muganga ku bitaro bya Kyeshero i Goma, abantu benshi bashobora kuba bifitemo umurundo w’ivu rivuye ku iruka ry’ikirunga hamwe n’ibindi bintu bihumanya mu mibiri yabo kandi bo batabizi.

Yagize ati: “Twabagiriye inama yo gufata ingamba zo kwirinda, ariko no kongera imbaraga mu ngamba z’isuku no ku ndyo yuzuye bakoresha udupfukamunwa n’amazuru cyangwa bagura indorerwamo [amadarubindi] kuko iri vu rinatera ibikomere ku maso”.

Farida Mawabiriza aba mu nkambi yabaye icumbikiye abagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Ku myaka ye 62, amaze kubona ikirunga kiruka inshuro eshatu, igiherutse kuruka vuba aha ni icyo cya Nyiragongo.

Farida Mawabiriza aba mu nkambi yabaye icumbikiye abagizweho ingaruka n'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo

Farida Mawabiriza aba mu nkambi yabaye icumbikiye abagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo

Aribuka ati: “Nagize ikibazo mu gatuza. Narababaraga cyane mu gatuza no mu nda. Nibwiraga ko ivu nari naramize riri imbere muri jyewe”.

Kuri ubu, ubuzima bwe ku mubiri bwabaye bwiza kurushaho. Ariko aracyafite ihungabana ryatewe n’ibyo yanyuzemo rituma adasinzira. Ati: “Nagizwe imbata n’ubwoba kuko buri gihe ntekereza ko ikirunga kigiye kongera kikaruka”.

Dr Eric yongeraho ko usibye imyuka ihumanya iva ku kirunga cya Nyiragongo, ikigero cy’imyuka ya dioxyde de carbone (CO2) na méthane (CH4) ishongera mu kiyaga cya Kivu kiri hafi aho, DR Congo ihuriyeho n’u Rwanda, na cyo giteje impungenge.

Mu gihe iruka ry’ibirunga ryakongera umurego, icyo kiyaga gishobora kohereza mu kirere imyuka cyifitemo, ibyagira ingaruka mbi cyane ku buzima bwatuye muri uwo mujyi no mu bice bituranye na cyo byo ku ruhande rw’u Rwanda.

Abakozi bo mu kigo Observatoire Volcanologique de Goma bavuga ko bacyeneye ubundi bushobozi kugira ngo bakomeze gucungira hafi ikirunga cya Nyiragongo. By’umwihariko, kugira ibikoresho bigezweho byatuma bashobora kuburira abaturage hakiri kare mu gihe haba hagiye kubaho iruka ry’ikirunga.

SRC:BBC

Related posts

Umurongo Perezida Kagame yatanze ku kibazo cy’ ubutaka bw’abanyarwanda bahunze 1959 ntiwashyizwe mu bikorwa

Emma-marie

Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel gihawe WFP

Emma-marie

U Bushinwa bugiye kwigira kuri Afurika uko benga urwagwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar