Image default
Amakuru

Umunyabyaha washakishwaga iyo atorotse ubwabyo ni igifungo-Mayor Gasana Richard

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ku kibazo cy’abagabo basambanyije abana bagejejwe mu butabera yavuze ko hari n’abandi bashakishwaga batorotse ariko ngo uko gutoroka ubwabyo ni igifungo.

Meya Gasana Richard, aherutse gutangariza IRIBA NEWS ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa, abagabo 446 bashyikirijwe kubera icyaha cyo gusambanya abana bamwe bakabanabatera inda. Kuba aba bagabo barashyikirijwe ubutabera ngo byagizwemo uruhare n’ubuturage batanze amakuru muri gahunda y’Umudugudu uzira icyaha imaze kwimakazwa mu Karereka Gatsibo.

Yaravuze ati “Mu gihe cy’umwaka twari dufite abana barenga 700 batewe inda, twakoze ubukangurambaga bwo gufata abagabo babateye inda, ubu tumaze no kubageza mu butabera abagabo bagera kuri 446 mu gihe cy’umwaka umwe gusa. Abagabo 33 bonyine nibo ubutabera bwagaragaje ko ibyaha bitabahama, abandi bose barafunzwe bivuze ko icyaha cyabahamye.”

Yarakomeje ati “N’abatarafatwa baratorotse gutoroka ubwabyo tuba tubakize nacyo ni igihano. Burya umunyabyaha washakishwaga iyo atorotse nabyo ubwabyo ni igifungo, aho ari ashobora kwitekerezaho ariko n’ibyaha yakoraga aho yabikoraga biragabanuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kubera ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kugira ‘Umudugudu uzira icyaha’ byatumye ibyaha by’abasambanya abana n’inda ziterwa abangavu bigabanuka mu Karere ka Gatsibo, ahubwo ngo hiyongereye imibare y’abafatwa bakagezwa mu butabera baryozwa ibyaha bakoze mu bihe byashize.

Imibare y’imyaka ya 2019, 2020 igaragaza ko abangavu 775 bo mu Karere ka Gatsibo batewe inda z’imburagihe, mu gihe abakekwaho kuzibatera bamaze gutabwa muri yombi ari 278, ariko 68 muri bo bararekuwe nyuma yo kubura ibimenyetso bibahamya icyo cyaha.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Abigaga mu mashuri makuru yafunze barabyitwaramo bate?

Emma-marie

Covid-19: Hari ababyeyi basezereye abakozi imirimo yo mu rugo iharirwa abana b’abakobwa

Emma-marie

Covid -19: Icyo Perezida Kagame avuga ku muti watangajwe na Madagascar

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar