Image default
Ubukungu

Covid-19 yabaye isomo ryiza ryo kwigisha abantu kuzigama – Prof. Harelimana Jean Bosco

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative (RCA) Prof. Harelimana Jean Bosco asanga Covid-19 yarabaye isomo ryiza ryo kwigisha abanyamuryango b’amakoperative kuzigama, ibi bikaba bigaragarira mu buryo ubwizigame bwazamutse muri iyi myaka ibiri ishize.

Ibi Prof. Harelimana Jean Bosco yabigarutsemo mu Kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022, ubwo yari abajijwe ku isomo abanyamuryango b’amakoperative bakuye muri ibi bihe bya Covid-19.

Yavuze ati “Mbere ya Covid twari dufite ubwizigame bugera kuri miliyari 108 ariko ubu ngubu tugeze kuri miliyari zisaga 230. Birumvikana ko rero covid yabaye isomo ryiza ryo kwigisha abantu akamaro ko kuzigama kandi buriya ubwizigame nibwo buvamo gushora imari.

Byaragaragaye rero ko iyo ufite ubwizigame iyo hagize ikiza gitunguranye ukora kuri bwa bwizigame bwawe. Ryabaye isomo muri rusange twese twize, ariko cyane cyane abanyamuryango b’amakoperative.

Mbere amwe mu makoperatibe yagendaga biguru ntege, ariko kugirango tugere kuri izo miliyari zirenga 230 n’ukubera ko babonye isomo kuri bandi batabaye bagenzi babo haba muri cya kigega cy’ubutabazi haba no muri cya kigega cy’ubwizigame.

               Prof. Harelimana Jean Bosco

Yongeyeho ko mu yandi masomo covid yatanze harimo ko abanyamuryango b’amakoperative babonye ko ikoranabuhanga ari inkingi ya mwamba yo kwihutisha iterambere mu bijyanye no guhererekanya amafaranga no kwishyurana.

Ati “Twararikanguriwe kuva mbere, ariko noneho twabonye isomo rifatika muri iyi covid-19.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu myaka ibiri ishize icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda, abanyamuryango b’amakoperative yari afite ikigega cy’ubwizigame bahawe ubwasisi bwo kubagoboka mu gihe icyorezo cyari cyakajije umurego. Ibi ngo ntibyari kugerwaho iyo abanyamuryango baba batarizigamiye.

Yagize ati “Kugabana inyungu cyangwa ubwasisi ku banyamuryango b’amakoperative byabaye mu gihe icyorezo cya covid-19 cyari gikajije umurego mu Rwanda, byabereye isomo abatari basanzwe bakorera mu makoperative.”

Yatanze urugero kuri amwe mu makoperative y’abamotari yatangiye ku buryo bw’ubunyamwuga mu 2018, abenshi ntabwo bari bakageze ku rwego rwo kugabana inyungu, ariko ubu ngubu barimo gukora bihuta kugirango bashobore kwizigamira kandi babashe gushyira amafaranga mu kigega cyo gutabarana hagati yabo, ibi bikazanabafasha mu ishoramari.

Muri iki kiganiro kandi, Prof. Harelimana yavuze ko umwaka ushize wa 2021 wasize urwego rw’amakoperative ruhagaze bwuma dore ko magingo aya mu Rwanda hari amakoperative arenga 10,468 akora yunguka, akaba agizwe n’abanyamuryango basaga miliyoni eshanu n’ibihumbi 300, imari shingiro yayo makoperative igera muri miliyari 53.  Muri ayo makoperative yose harimo koperative zicuruza imari zigera kuri 437 n’andi makoperative asanzwe 9,866.

 iriba.news@gmail.com

Related posts

2020: Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 2%

Emma-marie

Barasabwa kongera guhinga umuceri kandi uwo bejeje warabuze isoko

Ndahiriwe Jean Bosco

Gare ya Nyabugogo igiye kugirwa isoko

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar