Image default
Amakuru

Kigali: Iminsi itatu yo kugenzura urugo ku rundi abatarikingije Covid-19

Mu Mujyi wa Kigali hatanzwe amabwiriza yo kugenzura urugo ko rundi ko abaturage bikingije  COVID-19, abo bizagaragara ko batikingije bazibandwaho mu bukangurambaga.

Ibaruwa yandikiye abayobozi nshingwabikorwa b’uturere tugize Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 12 Mutama 2022, yabasabye ko iryo genzura rigomba kuba ryakozwe mu minsi itatu, bakaritangira raporo.

Image

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagize ati “Dushingiye ku mubare w’abaturage bari kwandura COVID-19 mu Mujyi wa Kigali ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima bishwe n’iki cyorezo, kandi bikaba byaragaragaye ko urukingo ari rwo rwonyine ruha umubiri ubudahangarwa mu kurwanya iki cyorezo.Tubandikiye tubasaba gukora ibarura ry’abaturage urugo ku rundi hagamijwe kumenya abaturage bamaze kubona inkingo uko zavuzwe haruguru, bigafasha mu gukora ubukangurambaga kugira ngo abatarabona inkingo uko zateganyijwe nabo bazifate. Iki gikora kikaba cyasojwe bitarenze tariki ya 14 Mutarama 2022, raporo  yagejejwe ku Mujyi wa Kigali.”

Image

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu bijyanye no gukingira COVID-19, abatuye Umuyi wa Kigali bakingiwe 100%, hagakurikiraho Akarere ka Rwamagana kageze kuri 73.4%, Rulindo ifite 67.2% na Kirehe ifite 67.1% . Uturere turi inyuma mu gukingira COVID-19 ni Ruhango (46.2%), Ngororero (48.2%) na Nyanza (50.6%).

Tariki 13 Mutarama 2022, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 661, bakaba babonetse mu bipimo 19,984.

Abantu bane bitabye Imana, bakaba ari abagore batatu barimo babiri b’i Kigali n’umwe ndetse n’umugabo b’i Rwamagana. Byatumye abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize Covid-19 baba 1,391.

iriba.news@gmail.com

Related posts

“Buri bucye hakaba amatora nta na 1000 Frw yari mu bubiko bwa Rayon Sport”

Emma-marie

5 Expert Makeup Tips To Master The Nude Makeup Look

Emma-marie

This Terrifying Side Effect Is a Sign You’re Eating Too Much Protein

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar