Image default
Amakuru

NUDOR yamaganye imigirire idakwiye ikorerwa abantu bafite ubumuga hagamijwe indonke

Ihuriro Nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) ryasohoye itangazo ryamagana imigirire idakwiye ikorerwa abantu bafite ubumuga hagamijwe indonke, ibi bikaba bikorwa mu buryo bw’inyandiko, amajwi n’amashusho bitesha agaciro abantu bafite ubumuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascene, yavuze ko ibi bikorwa bitesha agaciro ikiremwamuntu kandi bikaba bigaragaza ko ababikora baba babiteguye kandi babifitemo indonke.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu Tariki 19 Mutarama 2022. Hatunzwe agatoki bamwe mu bakoresha umuyoboro wa Youtube, bakoresha ibiganiro abafite ubumuga bwiganjemo ubwo mu mutwe bagamije kubashakamo indonke.

Yagize ati “Zimwe muri izo ndonke harimo gushaka umubare munini w’abantu babakurikira ku mbuga nkoranyambaga (Viewers)  bigaragaza ko ari ugukoresha abantu bafite ubumuga mu buryo bunyiranyije n’amategeko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascene (ubanza ibumoso) hamwe n’abandi banyamuryango ba NUDOR

Umuyobozi wa ‘Collectif TUBAKUNDE’ (Umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe) Sumuteto Marthe, gukoresha ikiganiro umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe ukajya kumushakamo indonke ar’ugutesha agaciro ikiremwamuntu.

Yagize ati “Ni imigirire itangiye kugaragara vuba aha, aho usanga abana bafite ubumuga ndetse n’abantu bakuru bakoreshwa ibiganiro bigakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye[…] hari n’aho usanga bakwirakwiza amashusho yabo kagaragaza ko babakoreye iminsi mikuru kandi mu by’ukuri barimo kubacuruza[…] ibi ni ibikorwa bibi byo gutesha agaciro ikiremwamuntu tugomba kubyamagana twivuye inyuma twese Abanyarwanda.”

Muri iki kiganiro, abanyamakuru batandukanye batanze ibitekerezo bagaragaje ko ntawashyigikira ko ufite ubumuga uwo ari we wese yandagazwa, batunga agatoki bamwe mu biyitirira umwuga w’itangazamakuru bakoresha urubuga rwa Youtube ko aribo nyirabayazana w’iki kibazo.

Image

Basaba ko inzego zifite Itangazamakuru mu nshingano zafatanya na NUDOR abakora umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda bakibutswa amategeko ndetse n’imirongo batagomba kurenga igihe barimo gutara ndetse no gutangaza inkuru z’abafite ubumuga.

NUDOR ivuga ko ishingiye ku itegeko rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange mu Rwanda ryo mu mwaka wa 2007 cyane cyane mu ngingo zikurikira:

  • Ingingo ya gatatu iteganya ko “Umuntu ufite ubumuga wese afite uburenganzira bungana n’ubw’abandi imbere y’amategeko, agomba kubahwa no guhabwa agaciro bikwiye ikiremwamuntu.”
  • Ingingo ya 27 iteganya ko “Umuntu wese ukoreye ufite ubumuga icyaha cy’ivangura cyangwa ihohoterwa iryo ariryo ryose, ahanishwa igihano gisumba ibindi mu biteganywa n’ingingo z’igitabo cy’amategeko ahana n’iz’amategeko yihariye ku birebana n’icyo cyaha.”

NUDOR ikaba ikangurira abantu bose bafite ubumuga, imiryango y’abantu bafite ubumuga, ibigo ndetse n’imiryango byita ku bantu bafite ubumuga kwamagana bivuye inyuma ibyo bikorwa bitesga agaciro umuntu no kutemerera buri muntu wese gukoresha abantu bafite ubumuga mu nyungu ze bwite cyane cyane abakoresha murandasi ku mbuga nkoranyambaga.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Covid -19: Icyo Perezida Kagame avuga ku muti watangajwe na Madagascar

Emma-marie

Coronavirus ‘yasubije inyuma iterambere ry’isi ho imyaka ’20’ – Bill Gates

Emma-marie

Imvugo niyo ngiro: Ibitaro abanya-Gakenke bemerewe na Perezida Kagame byaruzuye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar