Image default
Amakuru

Kicukiro: Batewe impungenge n’intsinga nyinshi z’amashanyarazi zinagana ku mapoto y’ibiti

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Rusororo mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga bavuga ko batewe impungenge n’intsinga z’amashanyarazi nyinshi zinagana ku mapoto y’ibiti zikanyura hejuru y’amazu yabo zikaba zishobora kuzateza impanuka.

Aba baturage bavuga ko izi ntsinga zishyirwa ku mapoto y’ibiti bifite umubyimba muto zikanyuzwa hejuru y’amazu yabo n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) zishobora kuzateza akaga muri aka gace kubera ubwinshi bwazo.

Umwe mu batuye mu Mudugudu wa Rusororo yabwiye IRIBA NEWS ati “Hari amapoto y’ibiti bifite umubyimba mutoya REG yari yarazanye muri aka gace mu myaka ya cyera, icyo gihe ntihari hatuwe cyane kandi abaturage bacye nibo bari bafite amashanyarazi. Muri iyi minsi rero harimo guturwa cyane noneho hagira ushaka amashanyarazi bagafatira kuri ka gapoto y’igiti ku buryo usanga ipoto imwe iriho intsinga nyinshi cyane zirereta hejuru y’amazu bikadutera impungenge ko bishobora kuzateza ibyago haramutse habaye impanuka.”

Undi muturage ati “Iyo imvura iguhe cyangwa ikubye umutima uransimbuka mba mfite ubwoba ko biri bugwe hejuru y’inzu bikadutwika. Iyo ari ya mvura irimo umuyaga nta mahoro tuba dufite dufite mu rugo ndetse n’abaturage kuko tuba tuzi ko biri bugwe bikatumara.”

“Imikorere idahwitse mu gutanga amashanyarazi”

Hari n’undi muturage utuye mu Mudugudu wa Rusororo yatubwiye ati “Njye mbona hari idahwitse mu gutanga amashanyarazi kuko ntiwambwira ko ibi bintu REG idukorera itabona ko bizashyira ubuzima bwacu mu kaga. Reba nawe uko intsinga zinagana hejuru y’inzu. Mfite amakuru avuga ko harimo ikintu cya ruswa ihabwa abaza gushyira intsinga kuri ariya mapoto mu kajagari ndacyabigenzura neza nzaguha amakuru mu minsi iri imbere.”

Umuyobozi  wa REG mu ishami rya Kicukiro, Mugabo Jackson, yabwiye IRIBA NEWS ko abaturage badakwiye kugira impungenge.

Yagize ati “Biramutse biri buteze ikibazo nta nubwo birindira kuzagiteza cyera. Abaturage ntibagire impungenge rwose nta kibazo gihari kandi nta n’umubare w’intsinga runaka ugomba kujya ku ipoto uzwi. Iyo rero tubona ko ipoto ishaje turayisimbuza kandi nanone ntitwashyira intsinga ku ipoto tubona ko iyo poto ifite ikibazo.”

Yakomeje ati “Icyo kibazo cya ruswa bavuga nacyo nta makuru ngifiteho gusa hari abantu bajya biyitirira ko ari abakozi ba REG  bakajya mu baturage bakabasaba amafaranga. Icyo dusaba abaturage nuko bajya baduha amakuru igihe cyose babonye umuntu utwiyitirira akabasaba ruswa kandi bibuke ko gutanga ruswa nabyo ari icyaha.”

Uyu muyobozi agira inama abaturage bo mu Mudugudu wa Rusororo mu Kagari ka Gatenga kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye ko hari ipoto ifite ikibazo, utabashije kugera ku ishami rya REG akaba yahamagara numero itishyuzwa 2727.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Inkomoko y’umunsi wa “Yawm al Quds”

Emma-Marie

Hagiye kwandikwa amateka ya Jenoside yakorewe muri Komini zahujwe zikabyara Gatsibo

Emma-Marie

Perezida Kagame yatanze imbabazi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar